I Murambi aho Guverinoma y’abatabazi yakoreraga abahatuye bafite ipfunywe

Mu mudugudu wa Murambi  Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe niho hahungiye Guverinoma yiyise iy’abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside, uyu munsi mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi wahabereye none bazirikanye amateka mabi y’iyo Leta yabahungiyeho iyobowe na Sindikubwabo Theodore.

 

Abahatuye uyu munsi bavuga ko ubwo iyi Guverinoma yari ihageze nabwo yakomeje gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Ibi ngo byatumye Jenoside irangiye bumva bafite ipfunwe bakanatinya kuvuga ko ari aba hano i Murambi nk’uko bivugwa na Oswald Nteziyaremye wahatuye kuva cyera.

Nteziyaremye ati “Ubu iri pfunwe rigenda rishira kubera ibikorwa byiza na gahunda z’ubuyobozi bwiza dufite uyu munsi natwe zitwitayeho hano.”

Bosco Rudasingwa Perezida  wa IBUKA mu Karere ka Muhanga avuga ko impamvu yatumye Guverinoma ya Sindikubwabo aha i Murambi ari uko abo bitaga abanyenduga icyo gihe bari baranze kwitabira ubwicanyi, ariko ngo iyo Guverinoma yamaze gusa umunsi umwe Jenoside ihita itangira.

Béatrice Uwamariya umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yavuze ko kwibuka kuri iyi nshuro byakorewe aha i Murambi ku rwego rw’Akarere kugira ngo bahumurize abahatuye babumvishe ko nta pfunwe bakwiye kugira kandi bifatanye n’abarokotse baho.

Uwamariya ati “Uyu munsi muterwe ishema n’uko dufite Ubuyobozi buhumuriza abaturage, turasaba abaturage ko bakomeza ibikorwa byo kwita cyane ku barokotse jenoside bafite ubushobozi buke.”

Uwamariya Beatrice (ubanza ibumoso), Hon Mukanyabyenda, Senateri Mukasine M.Claire Perezida wa Njyanama ya Muhanga Shyaka Théobald na Col Baguma Sam

Mu buhamya n’ubutumwa byatangiwe i Murambi uyu munsi, bwagarukaga ku cyizere n’ihumure abarokotse bafite kuri uyu munsi.

Mu gusoza umushyitsi mukuru Honorable Mukasine M. Claire yihanganishije abarokotse jenoside ababwira ko ubuzima bukomeza kandi ko bagomba kuira icyizere  cyo kubaho  kuko jenoside ntabwo izasubira ukundi

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

 

Tags :