Muhanga:Hafashwe ingamba zo gufasha Abafite ibibazo by’ihungabana

Abaforomo mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga, n’inzego zifite aho zihurira n’ubuzima muri aka Karere bariga uko bafasha abashobora guhungabana muri iyi minsi 100 yahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo by’umunsi bigamije kurebera hamwe  uko hafatwa ingamba zo guhangana n’ikibazo ndetse no gufasha abashobora guhura n’ihungabanywa n’ubuhamya butangwa muri gahunda yo kwibuka.

Aba bakozi ku rwego rw’Imirenge n’Akarere ka Muhanga bashinzwe ubuzima, bavuga ko gufata ingamba hakiri kare ari byo bifasha abaturage  cyane cyane hatangwa ubujyanama n’ubundi bufasha butandukanye bwifashishwa mu bihe bibi nk’ibi.

Umutoniwase Kamana Sosthène Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima mu Karere ka Muhanga, hari umubare utari muto w’abakozi bashinzwe gufasha abahungabanye hirya no hino mu Mirenge kandi babiherewe amahugurwa  barimo abaforomo, n’abandi bakozi ba Croix Rouge y’uRwanda ku buryo nta kibazo abashobora guhungabana bazabura.

Ati:«Guhugura aba bakozi ni ukugira ngo tugire imyumvire imwe ku ihungabana kuko gufasha abahuye naryo bisaba ubumenyi n’impano buri wese agomba kuba yifitemo»

Uyu muyobozi yongeyeho ko buri Munyarwanda wese afite inshingano zo kwita by’umwihariko ku bashobora kugira intege nke  mbere na nyuma ya gahunda yo kwibuka, kandi hitawe cyane  ku bana bibana, abapfakazi,incike n’abandi  basigiwe ibibazo bikomeye na Jenoside.

Gashugi Innocent Umukozi ushinzwe urubyiruko,umuco na Siporo mu Karere ka Muhanga, avuga ko hari ibiganiro byateguwe  muri iyi gahunda yo kwibuka , birimo amateka n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibiranga ingengabitekerezo ya Jenoside, n’uruhare rw’abanyarwanda  n’amahanga mu kuyirwanya ndetse  n’uruhare imiyoborere myiza ifite mu kuyirwanya.

Ati:«Turasaba Abaturage  ko birinda imvugo zisesereza kuko iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka ari bwo usanga abasaritswe n’ingengabitekerezo bakora ibikorwa bibi»

Mu rwego rwo kugabanya ihungabana buri wese asabwa kwirinda imvugo n’amagambo akomeretsa, no kwirinda gutererana ugaragaweho ibimenyetso by’ihungabana.

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

 

Tags :