Muhanga:Abagororwa bongeye kuvuga ibyo bakoze muri Jenoside

Mu biganiro byahariwe kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byahuje inzego z’Umutekano n’iza Gereza ya Muhanga, Abagororwa  bahafungiye bongeye kwerura bavuga ko  hari uruhare rukomeye batagaragarije inkiko gacaca  birebana n‘uruhare rwabo muri Jenoside.

Kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, Imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga barimo guhabwa ibiganiro byahariwe iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe muri aba bagororwa bahawe igihano kijyanye n’uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye, bakicuza bagasaba imbabazi, bavuga ko hari ibindi byaha batigeze bagaragaza ubwo baburanaga mu gihe cy’inkiko Gacaca, bavuga ko ibiganiro nk’ibi aribyo bitumye bongera kubohoka.

Bagabo Philippe wo mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi, avuga ko hari umututsi wari wihishe akamuvumbura ku buryo yahuruje igitero kikamwica bamushinja akanga kwemera ariko ko ubu yumva ko ari wo mwanya wo kongera kwirega, agasaba Abanyarwanda imbabazi z’ibyo yakoze atigeze avuga icyo gihe.

Ati:«Ndongera gusaba imbabazi Abarokotse Jenoside, n’Abanyarwanda muri rusange ko navumbuye Umututsi wari wihishe bakamwica biturutse kuri jye mburana sinigeze mvuga ko ari njye watumye yicwa ahubwo nakomeje guhakana»

Bagabo avuga kandi ko inyigisho yakuze ahabwa zamubwiraga ko Abatutsi ari babi bityo ko bagomba kubica kugira ngo babikize.

Ruzigana Emmanuel wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyamabuye wahamwe n’icyaha cya Jenoside ndetse akaba anacyemera, avuga ko uruhare rwe muri Jenoside rumutera ipfunwe ku buryo no kubivuga bimunanira kuko nta kiganiro  na kimwe  yigeze yumva mbere ya Jenoside gishishikariza Abaturage kugira ubumwe n’ubwiyunge.

Ati:«Mbere ya Jenoside nta kiganiro Abanya politiki batangaga kijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ahubwo ibyo batangaga byose wasangaga byuzuye Ingengabitekerezo ya Jenoside»

IP Kayihura Claver ushinzwe guhuza inzego za Polisi n’Abaturage (Community Policing) mu Karere ka Muhanga, atangaza ko  Abayobozi  uRwanda rufite kuri uyu munsi butagendera ku bwoko ahubwo ko bushingira ku bitekerezo byiza  umuntu uwo ari we wese afite byubaka igihugu.

Uyu muyobozi akavuga ko kwica umuntu waremwe n’Imana uba wishe amategeko  ahana y’uRwanda ndetse n’ay’Imana, yongeyeho ko  n’abatarabivuga bahorana inkomanga ku mutima ku buryo ibyo bakoze nibatabibazwa n’abantu bazabibazwa n’Imana.

Gereza ya Muhanga ifungiyemo imfungwa n’abagororwa 4.831 muri bo  1600 nibo bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside, ibiganiro byo kwibuka ni bumwe mu buryo Ubuyobozi bukoresha  kandi bifasha imfungwa n’abagororwa kwemera ibyaha bitandukanye bakoze.

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

 

Tags :