Kabgayi:Seminari nkuru bafashe ingamba zo guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside

Seminari nkuru ya Kabgayi (Grand Séminaire Philosophicum)Abahakora batangaje ko amasengesho ariyo bashyize imbere mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bashingiye ku biganiro bibiri bagejeweho n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ubw’ingabo muri aka Karere ka Muhanga, abakora mu iseminari nkuru ya Kabgayi ndetse n’abanyeshuri bahiga bavuga ko isengesho ari ryo bashyize imbere mu ntwaro bifashisha bahangana n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu kiganiro cye Umuyobozi wungirije ushiznwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwanda n’abanyamahanga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko nta Jenoside ishobora kubaho Leta itayishyigikiye.

Kayiranga akavuga ko  icyatumye  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaho  ari uko  Ubutegetsi bwari buriho icyo gihe bwayishyigikiye ndetse buyigiramo uruhare rukomeye.

Ati:«Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yadusigiye ingaruka mbi kuko miliyoni irenga y’Abatutsi yishwe mu gihe cy’amezi atatu, miliyoni ebyeri z’indi z’Abanyarwanda bahungira mu bihugu duhana imbibi, niyo mpamvu tubasaba kwirinda icyari cyo cyose cyatuma ingengabitekerezo yayo yongera kuboneka mu Rwanda»

Padiri Kayisabe Védaste Umuyobozi mukuru wa Seminari nkuru ya Kabgayi, atangaza ko  umwanya uteri muto bawuharira isengesho bereka Imana Abarokotse batishoboye n’abandi Banyarwanda  bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo Imana ibashe gukiza imitima ifite intimba n’ifite guhembera ingengabitekerezo yayo.

Ati:«Iyo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tubanza kuzirikana Abarimu n’abanyeshuli bayizize tukongera gufata akanya ko kuzirikana na none abarokotse ugaragaweho imyitwarire mibi tumusaba kuba agiye hanze y’ikigo kugira ngo agororwe»

Colonel Baguma Sam Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, atangaza ko impamvu nyamukuru yatumye batangiza urugamba rwo kubohora igihugu ari ukugira ngo  barwanye amacakubiri yaranze igihe kirekire Leta ya Kayibanda n’iya Habyarimana zashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi icyo gihe.

Baguma yavuze ko  intambara y’amasasu yarangiye kuri ubu bahanganye n’ingaruka ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside kandi ko hakiri bamwe mu Banyarwanda ikigaragaraho n’uyu munsi.

Yagize ati:«Ku munsi w’ejo hari umuturage wahaye uburozi Inka ebyeri z’uturanyi we akamubwira ko agomba gutandukana n’umugore we  w’Umututsikazi»

Benshi mu banyeshuli biga mu Iseminari nkuru ya Kabgayi bavutse hagati muri Jenoside yakorewe Abatutsi  abandi muri bo bakaba baravutse nyuma yayo  ku buryo bari bafite amatsiko yo gukomeza kumva amateka mabi yaranze uRwanda kugira ngo bamenye uko bitwara.

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

 

Tags :