Muhanga: Abayobozi b’Imidugudu basabwe gucunga neza umutekano“Coronel Baguma

Aganira n’abakuru b’imidugudu,abo ku kagali,n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge  igize akarere ka muhanga mu nama mpuzabikorwa yabasabye kuba hafi y’abaturage bakicungira umutekano bityo bakabasha kwiteza imbere bagafasha igihugu ku iterambere kubyo kiyemeje

Mu kiganiro coronel Sam BAGUMA umuyobozi w’ingabo mu turere twa Kamonyi,Muhanga,Ruhango na Nyanza yabasabye ko bagomba kwicungira umutekano ubwabo ndetse bakanafatanye n’izindi nzego mu gushaka umuti uhamye wo kwirindira umutekano.

Yagize ati"ndabasaba rwose nimwebwe muhagarariye abandi baturage kandi mugomba kubangerezaho ubu butumwa kuko murabana Abayobozi n’abakuru b’imidugudu bavuga ko bakangurira abo bayobora kwirindira umutekano biciye mu gukora amarondo aho batuye ndetse bakarinda uwariwe wese wateza ikibazo mu baturage.

Iyi nama isanzwe iba rimwe mu gihembwe igahuza abakuru b’imidugudu, abayobozi bo ku rwego rw’akagali ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa ku mirenge yose igize aka karere ndetse n’ubuyobozi bwaka karere bose bashishikajwe no kurebera hamwe uko  bazamura aka karere ndetse bakanafasha kwesa imihigo uyu munsi iyi nama ikaba yahuje abarenga 450 bo mu byiciro byavuzwe haruguru.

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

Share Button

 

Tags :