I Muhanga, batangiye igikorwa cyo gukangurira abaturage gutanga mutuel

Mu nama mpuzabikorwa yabaye kuri uyu wa mbere umuyobozi w’Akarere ka muhanga Béatrice Uwamariya n’umuyobozi w’ingabo batangaje ko bateganya guhemba Akagali cyangwa Umudugudu bizabona umwanya wa mbere mu kwitabira gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2017-2018.

Muri ibi biganiro Umuyobozi w’ingabo  mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza Colonel Sam Baguma yibukije inzego z’ibanze inshingano bafite zo kubungabunga umutekano bita cyane ku buzima bw’abaturage bayobora ndetse no kubakemurira ibibazo birimo no kubonera amafunguro abatayafite.

 

Mukamwiza  Florence  UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Akagali ka  Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko agiye gukorana inama n’amakoperative kugira ngo yishyurire imisanzu abanyamuryango babo, akanasaba abishoboye bari mu cyiciro cya  gatatu n’icya kane guhita bishyura kugira ubwitabire muri mitiweli buzamuke.

Ati “Umurenge wacu waje mu myanya ya mbere mu kwishyura mituweli kandi byahereye hasi ndumva iki gihembo aritwe tugiye kucyegukana duhereye ku byiciro byihariye birimo amatsinda y’ibimina, n’abavuga rikumvikana.”

Béatrice Uwamariya Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga  abwira abayobozi b’imidugudu ko nibava muri iyi nama bazagenda urugo ku rundi bibutsa abaturage ko igihe kigiye kubarengana bakihutira kuyitanga

Mu gihe hasigaye amezi abiri kugira ngo umwaka wa mituweli urangire Akarere ka Muhanga kageze kuri 76,7%  kamaze gukusanya miliyoni n’ibihumbi 900 bya mitiweli y’umwaka utaha wa 2017-2018.

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

 

 

 

Tags :