MUHANGA: Abaturage basabwe gufata inka zabo neza “Dusabimana Sylidion”.

Mu Karere ka Muhanga ndetse no mu ntara y’Amajyepfo muri rusange kuva taliki ya 8 kugeza kuri 12 Gicurasi 2017 hatangijwe icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka ,ibi birori bikaba byatangirijwe mu Murenge wa Kibangu ahateganyijwe gutangwa inka 40,Dusabimana Sylidion uhagarariye ubworozi mu Ntara y’Amajyepfo  akaba umukozi wa RAB  asaba abahabwa inka muri gahunda ya Girinka ko batazifata nabi kuko hari abazihabwa bakaziragira bavuga ko baragiriye abandi akabasaba kuzifata neza zikazabafasha kwiteza imbere.

Yagize ati"Mu by’ukuri izi nka muhabwa muzihabwa kugirango muzifate neza zibabyarire umusaruro bityo mubashe kwiteza imbere n’imiryango yanyu ,ariko iyo umuntu ahawe inka ntayiteho aba yihima kuko niwe uba ayiragiye ntawundi nubwo aba agomba kwitura ariko kuba waratoranijwe ugahabwa iyi nka nuko baba bakubonamo ubushobozi mu kuba wayifata neza gusa kuyifata nabi nta musaruro yaguha ,umukamo ntiwawubona gusa mwibukeko mbere yuko muzihabwa  nuko muba muri mubujuje ibisabwa kugirango muzihabwe gusa iki cyumweru kitubere icyo kwisuzuma no kureba niba izi nka tuzifashe neza twe abazihawe".

Gaspard MUREKEZI wari uhagarariye Akarere muri uyu muhango asaba abaturage ko kuba bahawe inka ari agaciro baba bahawe bakorozwa bakwiye kuzifata neza zikabagirira akamaro bakiteza imbere,tukareba aho twavuye naho tugeze ubu.

Yagize ati" izi nka muhabwa niz’agaciro gakomeye mukwiye kuzitaho zikabagirira akamaro kuko bazibaha bashaka kubakura mu buzima musanzwe mubamo mukabasha kugira ubuzima bwiza  bityo igihugu kigatera imbere bityo umuturage akagira aho ava afashijwe na leta ye ,tukagerageza kureba imbere kuko kureba inyuma ntacyo byatwubakaho”.

Abaturage batuye uyu Murenge wa Kibangu bavuga ko bamaze kwiteza imbere biturutse kuri gahunda zitandukanye ,gusa bakongeraho ko Girinka yabateje imbere kugeza n’ubwo nabo babonyeko  hari urundi rwego bamaze kugeraho

 Uwizeyimana Martha utuye mu Kagali ka Gitega ,umudugudu wa Kaziba avuga ko ntan’urwara yagiraga ariko kuva yahabwa inka yamuhinduriye ubuzima akaba amaze kugira inka zirindwi (7)zikomoka kuyo bamuhaye akavuga ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza 2007 nta n’inzu yagiraga  ariko ubu afite ubuzima bwiza ,akongeraho ko urugo rufite ubuzima bwiza rutabamo urugomo ruba rubanye neza cyane.

Muri iki gikorwa cyo gutanga inka mu Karere ka Muhanga kazagifatanya n’itorero ry’abangirikani diyoseze ya Shyogwe mu gutanga amahugurwa kubazaba bahawe inka no kubere ko uko bakagombye kuzifata zikabafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo.

Aka karere kakaba kazatanga inka 40 mu Murenge wa Kiyumba harimo inka 23 zizatatangwa n’Akarere ka Muhanga naho izindi zikaziturwa n’ababonye inka bakoroza abandi bityo ntibazimye igicaniro kuko kizira mu muco nyarwanda gusa hamwe haracyagaragara abagurisha izi nka bityo bakaba batazihanganira uwariwe wese ugurisha inka afatanyije na leta gusa abandi bagasaba ko hashyirwaho igihe runaka umuturage wituye akaba yagurisha iyo nka.

Iki cyumweru cyahariwe Girinka mu Ntara y’Amajyepfo kizasorezwa mu karere ka Nyamagabe kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti"Dushyigikire gahunda ya girinka ,tworozanya ,dushyigikira ibyagezweho”.

MUKANKUSI Liberata

PRMCO                       

 

 

 

Tags :