MUHANGA: Iyi kayi niyo shingiro y’ubuzima bw’inka mwa borozi mwe.

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka mu karere ka muhanga ,abakuru b’imidugudu bose bo mu murenge wa kibangu bahawe amakaye ya regisitiri yo kujya bandikamo uko ubuzima bwizi nka buhagaze bakanamenya uko izinka zifashwe kuko hari bamwe batazitaho uko bigombwa ngo bategerejeko akarere kaza kuzivuza  bityo  mwebwe bakuru b’imidugudu mufatanye naba bafite izi nka.

Murenzi john Bosco asaba aba bakuru b’imidugudu kwibukako izinka zihabwa aba baturage zigomba kugira ubuzima bwiza bityo zikitabwaho nabazihawe badategereje ko hari undi uzaza kuzivuza mu gihe zarwaye ikindi akabasaba ko bakororera mu bikumba (ibiraro rusange) ntibazishore ku gasozi ngo zibe zakandurirayo indwara zitandukanye.

Yagize ati"izi nka muhabwa zigomba kugira ubuzima bwiza ,izi kaye duhaye abakuru b’imidugudu bazazifashisha bandika uko inka zimerewe n’indwara zavuwe bityo umworozi bimufashe mu gihe iyi nka yongeye kugira ikibazo cy’uburwayi,ikindi ndabasaba ko aho bishoboka mwakororera mu bikumba aribyo biraro rusange kuko kuzikurikirana byoroha kurusha kuzishyira ku musozi aho zandurira indwara zitandukanye zikaba zabapfira ubusa kandi zigomba kubagirira akamaro mwebwe muzorora”.

Ruzindana Jean Hubert umuyobozi w’umurenge wa Kibangu avugako iyi kayi igiye guca ibibazo byabaga muri gahunda ya girinka aho umuntu yifata akagurisha inka avuga ko yabaye ingumba itabyara ariko ubu bazajya basurwa n’umuvuzi (veterineri)akanandika muri iyi kayi bikaba bizwi neza uko ubuzima bwayo buhagaze.

Yagize ati"Iyi kayi igiye guca ibibazo bya hato na hato by’abagurishaga izi nka zo muri iyi gahunda kuko hari abazifataga bakavuga ko zabaye ingumba ariko bazajya basurwa n’abavuzi b’amatungo banandike muri izi kayi habe hazwi ikibazo cya buri nka nuko ubuzima bwazo buhagaze n’umuturage amenye icyo avuza inka atunze ndetse bigirwemo uruhare na komite ya girinka ku rwego rw’umudugudu".

Bamwe mu bakuru b’imidugudu bahawe aya makaye bavuga ko bigiye guca indwara mbi bamwe mu baturage bagira yo kubona bahawe inka nkizi bagatangira kuzibarira amafaranga bityo bakanga kuzibangurira ngo zanze kwima bityo bakazigurisha bitwaje ibyo ,ariko iyi kaye izaba itanga ibisubizo kuri buri nka iri mu mudugudu iri muri gahunda ya Girinka dufatanyije na komite yayo mu mudugudu.

Iyi kaye ikaba ifatwa nk’ikaye umuturage akoresha iyo agiye kwa muganga kuko izaba ifite amakuru yose asabwa kuri buri nka ibarizwa mu mudugudu n’andi makuru yose ajyanye n’inka zo muri gahunda ya Girinka ,bityo bikazaca abajyaga bafata inka uko biboneye ngo sizabo bakanazimya igicaniro.

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

Share Button

 

Tags :