Muhanga : Dufatanyije n’ink’inshuti z’umuryango twakumira abana bava mu miryango.

Mu Karere ka Muhanga hatangijwe ku mugaragaro amahugurwa ku nshuti z’umuryango,  y’umushinga ugamije gukumira abana bava mu miryango bakajya mu migi (Children Voice Today) gukoreshwa imirimo itajyanye n’icyiciro cy’imyaka yabo ari n’aho umukozi w’uyu mushinga Francine MUKASHUMBUSHO  avuga ko  gufatanya n’izindi nzego bizatuma uyu mubare ugabanuka ariko duhereye iwacu mu miryango tugatoza abana bacu gukunda imiryango bavukamo.Uwo mukozi yatangiye abasobanurira amavu n’amavuko y’umuryango ababwira ko watangiye  ufite intego yo gukumira abana bazanwa mu mugi  gukora akazi ko mu rugo ndetse n’ubukangurambaga  bugamije guhindura  imyumire y’abana abana mu kazi ko mu rugo n’ababakoresha  akomeza avuga ko bakorana na Leta guteza imbere ingamba zigamije kurinda umwana gukora imirimo ivunanye   bakanakorana ndetse n’imishinga igira aho ihurira n’abana no kubafata neza tukabarinda icyabahungabanya cyose bityo uburengenzira bwabo bukubahirizwa ,gusa tugomba guhera iwacu mu miryango kuko  niho hatuma abana bacu bahahunga bityo tukabasanga mu mujyi bagiye gukora imirimo itari ku rwego rw’imyaka yabo ,ibi tugomba kubigeraho dufatanyije n’inzego za leta, inshuti z’umuryango zo ziba hafi y’imiryango bakanamenya aho aba bana bakorera imirimo itajyanye n’imyaka bafite bityo tugakumira iyimuka ryaba bana bava mu cyaro bajya mu mijyi gushaka ubuzima".Madamu INGABIRE Anne Marie ushinzwe umurimo ku Karere avuga ko uyu mushinga uzafasha aka Karere kacu mu kubungabunga uburenganzira bw’umwana aho bwirengagije abana bagata amashuli, kurebera hamwe ibibazo byugarije imiryango bituma abana bava mu miryango bakagenda kandi iwabo ariho bakagombye kuba.Yagize ati"uyu mushinga uzadufasha kumenyesha ababyeyi aho uburenganzira bw’umwana buhera ndetse no kububungabunga naho bwirengagijwe abana bagata amashuli bakajyanwa mu mirimo mibi ,tuzafatanya n’abandi kureba ibibazo bituma abana bava mu miryango bityo tumenye igituma bavayo bakerekeza mu mujyi, gusa hari byinshi bituma bahava nko kuba ababyeyi ubwabo batabanye neza abana bakabona ntamubyeyi ubitayeho bigatuma bumva ko bakwigenga bakavaho ,tuzanareba uruhare rw’ababyeyi.GIRAMATA Stella umwe  mu  nshuti z’umuryango   avuga ko bagiye gukora neza nk’inshingano bahawe zo kuba inshuti z’umuryango  mu gukumira ibituma abana bava mu byaro bakajya mu migi bajyanweyo n'ababakoresha, kuburyo bazegera imiryango cyane cyane ibanye nabi bakayiganiriza ikajya imenya uburere bw’abana baboUyu mushinga uvuga ko umwana agomba kwishimira uburenganzira bwe, ukaba uzakorera mu ntara y’Amajyepfo ugakorera mu Turere tubiri (2)aritwo Muhanga na Ruhango aho buri Karere kazaba gafite imirenge 4 izakorerwamo n’uyu mushinga, mu Karere ka Muhanga uzakorera mu Mirenge ya Nyamabuye, Cyeza, Shyogwe na Muhanga  bagasaba buri wese ko yabigiramo uruhare uyu mushinga ukaba uterwa inkunga n’umuryango wita ku bana (Save the children) mu kubakangurira kumenya uburenganzira bwabo.

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

Share Button

 

Tags :