Muhanga: Abaganga n’Abaforomo bakusanije 3680000 ya mituweri z’abatishoboye

Abakora muri Serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Muhanga bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage barenga 1000, banahiga ko bagiye gutanga servisi  nziza ku barwayi baza babagana

Iki gikorwa cyo kwishyurira mitiweli abaturage barenga 1000 bo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, abakozi bavuga ko ari umwe mu mihigo bari bahize  igihe bari mu itorero impeshakurama ry’abaganga.

Bavuga ko kuvura abarwayi ari byo bahugiragamo ntibite ku bindi bikorwa bizamura imibereho isanzwe y’abaturage, bityo ngo kuvura no gufasha ni ibikorwa bibiri bagiye gukomeza gufatanya uhereye uyu munsi.

DUSENGIMANA Azela Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyabikenke, ari na we uhagarariye Itorero ry’Impeshakurama avuga ko  hari amasomo bakuye mu Itorero abakangurira gukunda igihugu kandi ngo niyo bashingiyeho mu mihigo itandukanye bahize.

MUKAMANA Vestine  umwe mu baturage 1000 bishyuriwe mitiweli avuga ko  yahoraga yibaza aho azavana ubushobozi bwo kwishyurira abo mu muryango we akabura igisubizo kuko ngo imashini yibeshye ikamushyira mu cyiciro cy’abishoboye kandi ngo aca inshuro kugira ngo abone icyo aha abana.

Yagize ati: “Nabarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe mu myaka yashize, ariko mu ibarura riheruka natunguwe no kubona banshyize mu cyiciro cy’abakire, gusa ndishimye kuba mpawe mitiweli.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga UWAMARIYA Béatrice avuga ko kuba abaganga n’abaforomo binjiye mu bikorwa by’imihigo bigiye kuzamura ikigero umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza wariho kuko umwaka w’imihigo urangiye bikiri kuri 75%.

Miliyoni zirenga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda niyo aba bakozi bakusanyije yo kwishyurira abaturage barenga  1000 batishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

 

 

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

Share Button

 

Tags :