Muhanga : Amahoro yacu azashimangirwa n’iterambere ry’umuryango-Sen Mukasine

Senateri Mukasine Marie Claire arasaba abagore kurushaho kuba  umusemburo uhamye w’umuryango kuko bahawe inzira n’ingufu ryo kubigeraho kandi igihugu kitazahwema gusigasira icyatuma umuryango urushaho kugira amahoro nk’ishingiro ry’iterambere n’ukwigira kw’Igihugu.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yahaye itsinda ry’abagore b’Ibyiringiro  bo mu Karere ka Muhanga bisunganye bagamije kubaka ituze no gucoca ibibazo mu  miryango yabo n’abo baturanye bakora ibikorwa bibateza imbere kandi byose byubakiye ku isengesho.

Nubwo ngo iri tsinda ryibanda kuri ibi byose ariko ariko senateri Mukasine yabibukije ko iyo umugore yubatse umuryango byongerera imbaraga umugabo mu kunoza neza inshingano ze .

Agira ati:“icyo musabwa ni ukubaka amahoro, mugahorana ituze bikabafasha kugera ku iterambere mugambiriye kuko mufite icyerekezo  nyacyo igihugu kirimo ndetse muhurize hamwe imbaraga n’abagabo banyu mugere ku binshi byubaka umuryango  kuko ubu mwambaye urumuri rw’abaturanyi banyu n’ababamenye bose kuko mufite aho mugeze”.

Nk’umwe muri 5 batangije uyu muryango   mu myaka itanu ishize yagaragaje ko nk’uwigeze kuba mu nzego z’ibanze ayobora Akarere ka Muhanga Madamu Yvonne Mutakwasuku yagaragaje ko nyuma yo kubona bimwe mu bibazo byavaga ku makimbirane mu muryango yifashishije ijambo yari afite bahisemo icyatanga ituze kuko nirisanga  iterambere bisiga amhoro mu muryango.

Ni aha agaruka ku kuba barabashije guha abanyamuryango babo inguzanyo mu matsinda zigera kuri miliyoni 47 mu gihe cy’imyaka 3 zatanzwe ku bantu 50 mu nshuro zigera kuri 147 aho bizigamye kuri ubu arenga miliyoni 17 byose byakozwe binyuze mu bushobozi buri munyamuryango wabo bakora bari mu byiciro bisanzwe by’ubuzima no mu mirimo itandukanye ndetse kuri ubu bakaba baratangiye kurenga imbibi z’umuryango bakaba banamaze koroza imiryango igera ku 10 aho yari  imaze kwitura indi 26.

Iri tsinda ry’abagore b’Ibyiringiro  bo mu karere ka Muhanga mu myaka 5 rimaze ryatangiranye abanyamuryango 85 bahuye bavuye mu buzima butandukanye nk’abakozi ba leta abigenga n’abikorera ariko ku kuba bamwe mu barigize baba ari abakozi banahindurirwa inshingano n’aho kuzikorere hatari muri aka Karere basigaye ari 65 bahoraho kuri ubu bakomeje inshingano batangiranye ndetse banagura ibikorwa byabo nko kuba baratangiye kugura imigabane mu masositeye y’iterambere nk’aho bamaze kwiyishyurira 60% by’umugane wabo mu mushinga wo kubaka isoko rya kijyambere  rigezweho riri kubakwa mu mjyi wa Muhanga.

 

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

Share Button

 

Tags :