Muhanga amasengesho na gahunda za Leta biruzuzanya

Mu giterane cy’amasengesho  cyabereye kuri Stade ya Muhanga Hon Depite MUJKANYABYENDA Emmanuelie  yasabye abitabiriye iki giterane  ko bagomba gusenga bakifatanya  no gukunda gahunda za Leta  kuko bigomba kugendana  bikatuba  mu buzima.

Yagize ati iki gikorwa iki gikorwa cyo gushima Imana  no kuyiragiza imishinga  dufite nk’abanyarwanda, amasengesho agomba guherekeza  gahunda  Leta  ishyiriraho abaturage  bityo ibikorwa byacu tukabiragiza  Imana niyo musumba byose  bityo gahunda zacu  tuzikore  ariko tuziragiza umukiza wacu

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga  UWAMARIYA Beatrice  yashimiye abaturage  ba Muhanga  uko bitabira gahunda bashyirirwaho  na Leta kuko ziba zigomba kubageza ku byiza bibateza imbere  anabizeza ko  nibamwifuza  azabitaba mu gihe bizaba biteza imbere abanyarwanda  n’abatuye aka Karere n’Igihugu muri Rusange

Mu nyigisho zose zigishijwe  zaganishaga uko u Rwanda rwabayeho  ndetse n’uko rukwiye kubaho  ruyobowe n’ubuyobozi bwiza  buherekejwe  n’amasengesho  ngo ibi byabaye ntibizongere  kubaho  bityo Abanyarwanda batuze batunganirwe.

MUKANKUSI Liberata                        

PRMCO

Share Button

 

Tags :