Muhanga yasabye Abanyarwanda gukora bagakura amaboko mu mufuka, KAYIRANGA Innocent

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yasabye Abanyarwanda gukora bagakura amaboko mu mufuka, aha yanashimangiraga ko kwigira no kwishakira ibisubizo ari imwe mu nzira yo kwibohora.

Yabivuze  tariki ya 4 Nyakanga 2017, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 23 mu Karere ka Muhanga yakomeje  abwira  abaturage bari bitabiriye uyu munsi ko urugamba rwo kwibohora hakubiyemo byinshi birimo kurwanya ubuyobozi bubi akaba yabashimiye ko babigezeho.

Yakomeje abibutsa ko hakiri urundi rugamba rwo kurwanya byinshi bibi basigiwe na bwa buyobozi bubi birimo ubukene n’inzara n’ibindi byinshi bibazitira mu iterambere ari nabyo bituma bahora bateze amaboko. yanavuze ko u Rwanda ubu ruri mu gice cya Kabiri cyo kwibohora aho Abanyarwanda bose bari mu rugamba rwo kwivanaho ibibi byose u Rwanda rwasigiwe n’ubuyobozi bubi baruyoboye mu myaka yashize.

Yasoje  avuga ko iyo urugamba rw’amasasu rurangiye hakurikiraho urwo kubaka ibyasenywe n’imiyoborere mibi no kuziba icyuho basize, avuga ko mu myaka 23 ishize hari byinshi byakozwe muri uru rugamba akaba asaba n’abaturage ubufatanye.

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

 

 

Share Button

 

Tags :