Muhanga: CNF yiyemeje kurandura ikibazo cy’igwingira ry’abana

Inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga yihaye umuhigo wo kurandura ikibazo cy’igwingira  ry’abana

URUSARO Anastasie  umuhuzabikorwa wungirije  w’inama y’igihugu y’abagore avuga ko bagiye gukora ibishoboka bakarandura  ikibazo kijyanye n’igwingira ry’abana.

Ati “ Dufatanije na mutima w’urugo, abagabo bacu, ababyeyi muri rusange tuzakora ibishoboka byose turwanye kandi turandure igwingira ku bana  kandi buri wese akabigiramo uruhare bizakunda.”

Yabitangaje kuri uyu wa 08 Werurwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, inama y’igihugu y’abagore igahigura imihigo yahize umwaka ushize ndetse basinyana indi n’ubuyobozi bw’akarere.

Mukagatana Fortunee umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko  iki kibazo cy’igwingira ry’abana kigiye guhagurukira buri mugore wese akareba abana bafite icyo kibazo buri wese agafata umwe akamukurikirana kugeza ameze neza.

 

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

Share Button

 

Tags :