Muhanga: Abarerera muri ES Bulinga bagiye kubakira abana babo amacumbi

Ababyeyi barerera mu Ishuri rwisumbuye rya Bulinga mu Murenge wa Mushishiro bavuga ko bafashe ingamba zo kubakira amacumbi abana babo bahiga kuko ngo kuyakodesha bibahenda

Ngo buri mwaka batangaga miliyoni Frw 6 bakodesha ariko ubu biyemeje guhuriza hamwe imbaraga bakubaka icumbi rya miliyoni Frw 50.

Aba babyeyi bavuga ko uwari umuyobozi w’Ishuri rwisumbuye rya Bulinga mu myaka yashize yubatse amacumbi akajya akodesha ababyeyi  hafi y’Ikigo bakamwishyura agera kuri Miliyoni Frw 6 buri mwaka.

Mu rwego rwo kwanga gukomeza kwishyura ubukode bwa buri mwaka kandi mu gihe kirekire, bahisemo kwishakamo igisubizo kirambye bakubaka amacumbi y’abana babo azaramba.

Bavuga ko ubu bakoze inama basanga ayo mafaranga y’ubukode batanga ari menshi bafata umwanzuro wo kubaka amacumbi ahoraho atari ayo umuntu ku giti cye.

Ngoga Theoneste Perezida wa Komite y’ababyeyi avuga ko  mu nama bakoze basanze bamaze gutakaza amafaranga menshi y’ubukode

Ati: « Uyu munsi twaje gutaha ibyumba by’amashuri twujuje, tuzakurikizaho amacumbi y’abanyeshuli aho gukomeza duhendwa dukodesha. »

Eraste Ngaboyamahina uyobora ishuri rya Bulinga avuga ko bigaragaza ko abaturage batangiye guhindura imyumvire bumva ko batagomba gutegereza cyangwa ngo basiganye Leta,  ahubwo nabo bafite uruhare mu burezi buhabwa abana babo.

Ati: « Buri mubyeyi yishyuraga amafaranga y’ishuli akongeraho n’ayo umusanzu w’inyubako  kandi bawutanze ku bushake ariko ubu bafite gahunda nziza yo kwiyubakira amacumbi y’abana babo kandi ni byiza rwose. »

Umuyobozi Ushinzwe amashuli y’incuke, abanza no kwigisha abakuze mu Karere ka Muhanga Ntagwabira Emelien  avuga ko amacumbi abana bari basanzwe babamo yari ashaje.

Yagize ati:  « Amacumbi ubwayo ntajyanye n’igihe kandi bayakodeshaga amafaranga menshi.  Ubu rero amafaranga  Leta yari gutanga nk’ingurane izayayubakamo ibindi byumba by’amashuri »

Ibyumba bitatu by’amashuli ababyeyi  bubatse, byuzuye bitwaye Miliyoni Frw 6, amacumbi akazuzura atwaye Miliyoni zisaga 50.

MUKANKUSI Liberata

PRMCO

Share Button

 

Tags :