Mu Karere ka Muhanga hakirwa ibibazo bitandukanye muri rusange hagashyirwaho umunsi wo kubikemura
Ibibazo bikunze kugaragara ni ibijyanye n’amasambu, abashaka ubufasha,abarenganye n’ibindi.Ku yindi minsi isanzwe abafite ibibazo bagana serivisi y’Imiyoborere myiza cyangwa abayobozi barebwa n’ikibazo gihari.Ibibazo bitabashije gukemurirwa mu karere bifatirwa umwanzuro wo kwimurirwa aho byakemurirwa haba mu rwego rwisumbuye cyangwa urwego rw’Umurenge.
Iyo ikibazo kimenyekanishijwe gisaba gukorerwaho iperereza rihagije cyangwa kigomba gukemurirwa aho kiri, habaho gahunda yo gusura aho icyo kibazo giherereye.