INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA MUHANGA YEMEJE INGENGO Y’IMARI Y’AKARERE 2020-2021

Ejo kuwa 30/06/2020 mu cyumba cy'inama cy'Akarere, hateraniye inama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere iyobowe na Perezida wayo Bwana SHYAKA Théobald, hagamijwe gusuzuma ingingo zitandukanye zirimo no kwemeza ingengo y'imari y'umwaka wa 2020-2021.

Nyuma yo kuganira, gusesengura no kungurana ibitekerezo kur’iyi ngingo, abagize inama njyanama bemeje ko Miliyari cumi n’icyenda, Miliyoni Magana cyenda na mirongo ine n’eshatu n’ibihumbi Magana ane na mirongo ine na bitatu n’amafaranga Magana cyenda na mirongo icyenda (19,943,443,990 Frw).

Nyuma yo kwemeza ingengo y’imari, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID19, Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga bwamurikiye abaturage n'abafatanyabikorwa uko Ingengo y'imari 2019-2020 yakoreshejwe ndetse banagaragarizwa ingengo y'imari 2020-2021 yemejwe n'Inama Njyanama y'Akarere. Muri uyu muhango kandi hanagaragajwe ibikorwa iyi ngengo y’imari 2020-2021 izibandaho birimo iby’iterambere ndetse n'ibyo guhindura imibereho y'abaturage ikaba myiza kurusha uko isanzwe.

Mu ijambo rye, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana SHYAKA Theobald yasabye ko iyi ngengo y’imari 2020-2021 yazakoreshwa neza, ntisesagurwe kandi igafasha mu gukura abaturage mu bukene, bakegerezwa ibikorwa by’iterambere.

Tubibutse ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 yari Miliyari 18,171,822,372 Frw, ikaba yarakoreshejwe ku kigero cya 87.03% kubera icyorezo cya COVID-19 n’amafaranga yoherejwe atinze ndetse hakaba haranabayeho ikibazo cyo kubura abatsindira amasoko yo gukora ibikorwa bitandukanye byari biteganyijwe gukorwa.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)