MUHANGA: HATERANIYE INAMA MPUZABIKORWA KU KURINDA NO KURENGERA UMWANA

Kuwa 28/07/2020, mu cyumba cy’inama cy’Akarere, hateraniye inama mpuzabikorwa yahuje ibyiciro bitandukanye byita ku burenganzira bw’umwana, iyoborwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu MUKAGATANA Fortunée

Iyi nama yarigamije kwiga ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy'abana bo mu muhanda, imibereho y'abana bafite ubumuga ndetse n’uburyo bwo gufasha umwana wasambanyijwe kubona ubutabera.

Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye, bose bagarutse ku gusaba abafatanyabikorwa mu kurinda no kurengera umwana kongera imbaraga mu kwigisha umuryango kugira imibanire myiza kuko imibanire mibi mu muryango ari imwe mu ntandaro zituma abana bishora mu buzererezi no mu zindi ngeso mbi.

Nyuma yo kuganira, gusesengura no kungurana ibitekerezo kuri buri ngingo, abitabiriye bafashe imyanzuro itandukanye ikurikira:

1.      Abanyamadini biyemeje gushyira mu nyigisho zabo za buri gihe gahunda yo kwigisha imiryango kubana neza hagamijwe gukumira no kuvana abana mu mihanda

2.      Gukomeza kwegera abana bafite ubumuga, abatari mu miryango bakayishakirwa kandi bakanabashishikariza gufata imiti

3.      Gukurikirana imishinga yatewe inkunga n'abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe guharanira kwigira

4.      Kubarura imiryango ifite abana bagiye mu buzererezi muri buri Murenge

5.      Gukurikirana abana bavanwa mu muhanda kugira ngo badasubiramo

6.      Gukora ubukangurambaga bugamije gukumira ihohoterwa n'ubwiyunge bugaragara hagati y'imiryango yahohotewe n'abakoze ihohotera

 

Yanditswe na:

 

HABAGUSENGA Jean Luc

Umunyeshuri wimenyereza umwuga w’Itangazamakuru