MUHANGA: BASABWE KUNOZA IMYITEGURO Y’IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA 21A

Mu rwego rwo gutegura igihembwe cy'ihinga cya 21A, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent yayoboye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga,  ubuyobozi bwa RAB Station-Muhanga, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yose, abakozi bakorera mu ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere mu Karere, abakozi bashinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Mirenge, abakozi bashinzwe amashyamba mu Mirenge ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu buhinzi n'ubworozi bakorera mu Karere ka Muhanga kugira ngo hareberwe hamwe ingamba zo kunoza imyiteguro y’igihembwe cy'ihinga cya 21A ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa mu buhinzi mu mwaka wa 2020-20201.

Nyuma yo kuganira, gusesengura no kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kunoza imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 21A, abitabiriye biyemeje kwihutisha gahunda yo gutegura imirima no kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi bitarenze tariki 31/8/2020.

Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent yahaye abitabiriye, yibanze ku kubasaba gutangiza ibikorwa byo kurwanya isuri ku rwego rw'Imirenge n’Utugari hakiri kare, bagasobanurira neza abahinzi gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo ndetse bagakomeza kwita ku mirima y'ubwatsi bw'amatungo yashyizweho no kuvugurura urutoki.

Yabasabye kandi gufatanya, hakongerwa ingano y'amata anyuzwa kuri MCC ndetse asoza abizeza ko hazajya hakorwa inama n'abafatanyabikorwa mu buhinzi n'ubworozi byibura buri mezi atatu.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)