MUHANGA: MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YASABYE ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE KUBA BA NKORE NEZA, BANDEBEREHO

Nyakubahwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. SHYAKA Anastase ibi yabivuze ubwo yari mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Muhanga kuwa 02 Nzeli 2020 hagamijwe kureba aho Akarere kageze mu iterambere no gufatanya guhindura imibereho y'abaturage.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. SHYAKA Anastase asura ibitaro bya Nyabikenke

By'umwihariko, yasuye ahari kubakwa ibikorwa by'iterambere mu Murenge wa Kiyumba birimo Ibitaro bya Nyabikenke n'Ishuri rya TVET-Kiyumba.

Nyuma yo gusura ibikorwa by'Iterambere, Minisitiri yasuye Umurenge wa RONGI mu Mudugudu w'Ikitegererezo wa HOREZO, aho yagiraniye ikiganiro n'abayobozi b'inzego z'ibanze n'abavuga rikumvikana bahagarariye abandi mu Karere hose.

Mu kiganiro cye, Minisitiri yibanze ku gushishikariza abayobozi b'inzego z'ibanze n'abavuga rikijyana kwibuka igihango bafitanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ntibagitatire ahubwo bakarushaho kurinda ibyagezweho no kubisigasira. Yabasabye kandi Kubyaza umusaruro amahirwe y'iterambere agaragara mu Karere no kwihutisha iterambere mu byiciro byose nk'Umujyi uzaba umurikira Kigali (Sattelite City) mu cyerekezo kiri imbere.

Yagarutse nanone ku gusaba abayobozi gufatanya n’abaturage mu kurangiza ikibazo cy'amanegeka mu NDIZA hagamijwe kwirinda ingaruka ziterwa n'ibiza kandi bakarushaho kwegera abaturage no kwirinda kurangara, bagaca ruswa n'akarengane.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. SHYAKA Anastase aganiriza abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu kandi yahaye Abakuru b'Imidugudu umuhigo wo gutunganya Imidugudu bakuriye, ntigire abantu mu manegeka, ntigire abana mu muhanda, ntirangwemo urugomo n'amakimbirane mu miryango, ikaba ntangarugero, icyeye kandi abaturage bameze neza, maze mu mpera z'ukwezi k'Ukwakira 2020 uzaba yarahize abandi agahabwa Inka y'ubumanzi.

Minisitiri yasoje ikiganiro asaba abayobozi kwita ku nshingano zabo, bakaba ba nkore neza bandebereho kandi bakarushaho guhoza umuturage ku isonga. Abitabiriye ikiganiro, batanze ibitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo bitandukanye maze bihabwa umurongo n'abayobozi batandukanye.

Muri uru ruzinduko kandi, Minisitiri yari yanaherekejwe n'abahagarariye ibigo bya Leta bitandukanye birimo LODA, REMA, RTDA, RMB, RCA, REG, WASAC, RAB ndetse n'abahagarariye inzego z'umutekano mu Ntara y'Amajyepfo.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)