MUHANGA: HATANGIRIJWE KU MUGARAGARO IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2021A KU RWEGO RW’INTARAY’AMAJYEPFO

Nk’ahandi hose mu Gihugu, kuwa 16 Nzeli 2020 hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2021A. 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice ari gufatanya n’abaturage gutera ibirayi

Ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, uyu muhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rongi, aho Guverineri Madamu KAYITESI Alice ari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere, RAB, Inzego z'umutekano n'abafatanyabikorwa bifatanyije n'abaturage mu gutera ibirayi ku buso bungana na Hegitari zirindwi kuri Site ya Buziranyoni

Mu butumwa Madamu Guverineri yagejeje ku baturage, yibanze cyane ku kubashishikariza gutegura ubutaka hakiri kare, gukoresha inyongeramusaruro (imbuto y'indobanure, ifumbire mvaruganda n'iy'imborera) kandi bagahingira igihe. Yabasabye kandi kongera ingufu mu kurwanya isuri, bakongera ubuso buhingwamo ibirayi, bagashishikariza bagenzi babo kwitabira ubuhinzi bw'ibirayi kuko bwunguka kandi bakabukora kinyamwuga bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko.

Madamu Guverineri yasoje abasaba kuba indorerwamo y'abandi baturage nk'ahantu hatangirijwe igihembwe cy'ihinga ku rwego rw'Intara ndetse anabizeza ko ku bufatanye na RAB, bazabashakira aho gutuburira imbuto hahagije.