MUHANGA: MU MUJYI WA MUHANGA, HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA KU ISUKU

Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, batangije ubukangurambaga ku isuku mu rwego rwo kurimbisha umujyi wa Muhanga

.

Visi-Meya ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent asiga irange

Kuwa mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2020, nibwo ubuyobozi bw’Akarere bwatangije ubu bukangurambaga bw’isuku mu Mujyi wa Muhanga, nk’umwe mu Mijyi imurikira Kigali (Sattelite city), ndetse ubu bukangurambaga bukaba buzanakomereza mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga.

Hagamijwe kurimbisha Umujyi wa Muhanga, hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku hasigwa irange (Pierre de france) ku nzu z'ubucuruzi, hakurwaho ibihuru n'ibindi biteye umwanda bigaragara mu Mujyi birimo ibyapa bidakenewe ndetse no kuvugurura ibishaje. Muri ubu bukangurambaga, ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abaturage gutera Pasiparumu n'indabo ku nkengero z'umuhanda, kuvugurura inzu zisa nabi no gukuraho izidashobora kuvugururwa ziteye umwanda, gukuraho ibihingwa bitagendanye n'umujyi ndetse by’umwihariko abacuruza serivisi z'itumanaho bagakorera muri Sites zatoranyijwe.

Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent wari witabiriye ubu bukangurambaga yagejeje ku bitabiriye, bwibanze ku gushimangira ibikorwa bizakorwa muri ubu bukangurambaga ndetse abasaba kubigira ibyabo kugira ngo buzatange umusaruro ufatika.

Visi-Meya ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent asiga irange

Yagarutse kandi ku bukangurambaga bwo kuzirika ibisenge ku nzu zitaziritse mu rwego rwo gukumira ingaruka zishobora guterwa n'umuyaga mwinshi mur'iki gihe cy'imvura.

Muri ubu bukangurambaga kandi; hanifashishijwe Sono-mobile; izenguruka Umujyi wa Muhanga n'inkengero zawo, itanga ubutumwa bwo gushishikariza abaturage kugira isuku ku mubiri, ku myambaro, aho batuye ndetse n'aho bakorera.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)