MUHANGA: UMUYOBOZI W'AKARERE YATANGIJE UBUKANGURAMBAGA BWO KUZIRIKA IBISENGE

Kuwa gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2020, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Madamu KAYITARE Jacqueline yatangije ku rwego rw'Akarere ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge by'amazu mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n'ibiza.

Ni gahunda yatangirijwe mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye.

Muri ubu bukangurambaga, hasobanuwe ko ikigamijwe ari ugukora ibishoboka byose abaturage bakumva akamaro ko kuzirika ibisenge kugira ngo bitazatwarwa n'umuyaga cyangwa ibindi biza bya hato na hato.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere yabwiye abitabiriye ati: "Buri mwaka mu Karere kacu ntihabura abantu bapfa bishwe n'ibiza, ntihabura kandi ibikorwa byangirika bitewe n'ibiza by'imvura birimo n'amazu atwarwa ugasanga ni nayo ahitanye ubuzima bw'abaturage. Ibyo rero tugomba kubikumira hakiri kare kuko niwo muti urambye ku mibereho myiza y'umuturage."

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Madamu KAYITARE Jacqueline ageza ubutumwa kubitabiriye

Umuyobozi w'akarere yasabye abaturage kandi kugira umuco w'isuku ndetse no gukomeza kwirinda icyorezo cya Koronavirusi hubahirizwa amabwiriza yashyizweho.

Abaturage bijeje ubuyobozi bw'Akarere ko bagiye guhita batangira kuzirika ibisenge nk'uko babihawemo urugero n'ubuyobozi bw'Akarere. Ubu bukangurambaga bwari bwanitabiriwe n'itsinda ry'abanyamakuru bakorera mu Ntara y'Amajyepfo bari basuye Akarere, hagamijwe gusura ibikorwa by'iterambere bigaragara mu Mujyi wa Muhanga.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)