MU RUZINDUKO RW’IMINSI 5 BAMAZE MU KARERE; ABADEPITE BABWIYE UBUYOBOZI BW'AKARERE KO HARI BYINSHI BYIZA BYAGEZWEHO BYO KWISHIMIRA

Mu ruzinduko rw’iminsi 5 bamaze mu Karere; Abadepite babwiye ubuyobozi bw'Akarere ko hari byinshi byiza byagezweho byo kwishimira

Ibi byavugiwe mu nama yateraniye mu cyumba cy'inama cy'Akarere kuwa gatanu tariki ya 06/11/2020; aho itsinda ry’Abadepite rigizwe na Hon.KALINIJABO Barthelemy (ukuriye itsinda), Hon.UWANYIRIGIRA Marie Florence na Hon.KAMANZI Ernest baganiraga n'ubuyobozi bw'Akarere, abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere ka Muhanga ku byagaragaye mu ruzinduko rw’iminsi 5 bari bamaze mu Karere, mu rwego rwo kumenya no kugenzura uko ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza bihagaze muri iki gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi harimo n’Igihugu cyacu. Muri uru ruzinduko, Abadepite bakaba barasuye Imirenge ya Kiyumba, Shyogwe, Rugendabari ndetse n’Ibitaro bya Kabgayi.

Mu ijambo rye, Hon. KALINIJABO Barthelemy uyoboye itsinda, yasobanuriye abitabiriye ko muri uru rugendo, bagenzuye ishyirwamubikorwa rya gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri n'imyiteguro y'itangira ry'amashuri, imigendekere y'igihembwe cy’ihinga 2020/2021 (Season A), ibikorwa n'imishinga y'iterambere byagaragajwe n'Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta na PAC ko byadindiye cyangwa bicunzwe nabi, ishyirwamubikorwa ry'ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid19 n’ingaruka zacyo, uko Ibigo by’ubuzima bitanga serivisi zo kwandika mu bitabo by’irangamimerere abana bavuka ndetse n’uko ibibazo byagejejwe ku Badepite mu ngendo ziheruka byashakiwe ibisubizo.

Yasobanuye kandi ko, nyuma yo gusura ibikorwa, bagiranaga ikiganiro n'abaturage bahagarariye abandi hagamijwe kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere n’imibereho myiza ndetse bakanahabwa umwanya bagatanga inyunganizi zitandukanye ndetse bakanaba ibibazo.

Nyuma yo kugaragariza abitabiriye ibyagaragaye mu Mirenge yose basuye; Abadepite babwiye ubuyobozi bw'Akarere ko hari byinshi byiza byagezweho byo kwishimira, ndetse babusaba gukemura ibibazo by'abaturage byagaragajwe, gukurikirana imishinga yagaragajwe ko ikeneye kwitabwaho by’umwihariko ndetse no gukora ubuvugizi ku bireba inzego zisumbuye

Ubuyobozi bw'Akarere bwashimiye Abadepite ku ruzinduko bagiriye mu Karere ndetse n’inama nziza batanze, bubizeza ko bugiye gukurikirana ibibazo byagaragajwe bigacyemurwa ku buryo bwihuse.

Mu gusoza, uyoboye itsinda ry'Abadepite Hon. KALINIJABO Barthelemy, yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ku bufatanye bwagaragaje muri uru ruzinduko bamazemo iminsi, anasaba buri wese mu bitabiriye gukorana umurava akazi bashinzwe ndetse no gukomeza gushyira ingufu n'ubufatanye mu guharanira iterambere ry'umuturage.

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)