GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYEPFO YAKANGURIYE ABATURAGE B’AKARERE KA MUHANGA KUREKA UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO BUDAKURIKIJE AMATEGEKO

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice yabigarutseho kuwa gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gushyingura imibiri y'abantu 5 bagwiriwe n’ikirombe cy'amabuye y'agaciro ubwo barimo kuyacukura binyuranyije n'amategeko.

Iyi mpanuka yabaye kuwa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo ku mugoroba, ubwo abo bantu 5 barimo n’umugore wari uhetse uruhinja rw’amezi 4 barimo gucukura amabuye y'agaciro mu Mudugudu wa Gahabwa, Akagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Muhanga. Iki kirombe baguyemo kikaba cyari cyarahagaritswe kubera impamvu z'umutekano w'abagikoragamo.

Mu muhango wo gushyingura; Madamu Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yihanganishije imiryango yabuze ababo, ndetse anasobanurira ingaruka zikomeye zo gukora ubucukuzi butemewe, harimo impanuka zitera urupfu, ubumuga bwa burundu, gufungwa ndetse no gucibwa amande.

Madamu Guverineri yasoje asaba abaturage kwirinda kwishora mubikorwa by’ubucukuzi butemewe, kandi bakajya batangira amakuru ku gihe y’ababukora ndetse n’aho bukorerwa hose.

Itegeko rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Uyu muhango wo gushyingura, wari wanitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)