MUHANGA: IMIRYANGO 82 YOROJWE INKA MU MIRENGE YOSE, MURI GAHUNDA YA GIRINKA

Kuwa 25 Ugushyingo 2020; mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga, habaye igikorwa cyo koroza inka imiryango 82 muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006.

Zimwe mu nka zatanzwe

Ku rwego rw'Akarere; iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa MUSHISHIRO, aho Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yifatanyije n'abaturage mu koroza inka imiryango 17 yo muri uwo Murenge.

Mu butumwa yahaye abitabiriye; yabibukije ko Girinka ari gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ko buri Munyarwanda wese atunga inka kugira ngo imufashe kugira imibereho myiza.

Yabwiye kandi abahawe inka uyu munsi, ndetse n'abazihawe mbere ko ari igihango bagiranye n'Umukuru w'Igihugu, bityo abasaba kuzifata neza kandi ntibazazigurishe, kugira ngo batazatatira igihango.

Yashimiye by'umwihariko kandi abaturage b'i Mushishiro; kuba bitabira neza gahunda za Leta zose, harimo no kuba ari bo babaye aba mbere mu Karere mu kwesa 100% umuhigo wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Yasoje abashishikariza kwitabira gushyira amatungo yabo mu bwishingizi, kwitabira gahunda yo kwizigamira muri EJO HEZA mu rwego rwo guteganyiriza ahazaza habo, kohereza abana ku ishuri no kubarinda imirimo ivunanye, ndetse no kongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi hagamijwe Kwirinda no kurinda abandi.

 

Umuyobozi w'Akarere Mme KAYITARE Jacqueline ageza ku baturage b’Umurenge wa Mushishiro ubutumwa yabageneye

Inka zose zorojwe abaturage kuwa 25 Ugushyingo 2020, zanashyizwe mu bwishingizi bw'amatungo. Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2020-2021, hazatangwa inka 700 mu Karere hose muri gahunda ya Girinka.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)