MUHANGA: HATANGIYE KWAKIRWA IBITEKEREZO BY’ABATURAGE BIZITABWAHO MU IGENAMIGAMBI RY’UMWAKA WA 2021-2022

Kuwa 24 Ugushyingo 2020; mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga; hatangiye igikorwa cyo kwakira ibitekerezo by’abaturage bizitabwaho mu igenamigambi ry’umwaka wa 2021-2022, no kubamenyesha ibyashyizwe mu mihigo 2020-2021.

Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Nyarusange, aho abaturage bifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, ndetse n’intumwa zari zaturutse ku mufatanyabikorwa w’Akarere mu iterambere CCOAIB. Iki gikorwa kandi, cyananyuzwaga inyumvankumve (Live) kuri Radiyo HUGUKA.

Atangiza iki gikorwa; Umuyobozi w'Akarere yabanje kumenyesha abaturage b’Umurenge wa Nyarusange icyakozwe ku bitekerezo bari batanze ubushize, ndetse anabizeza ko ibitarabashije gushyirwa mu bikorwa, ubuyobozi bukibizirikana kandi bizaherwaho mu igenamigambi rya 2021-2022.

Umuyobozi w'Akarere Mme KAYITARE Jacqueline atangiza ku mugaragaro igikorwa cyo kwakira ibitekerezo by’abaturage bizitabwaho mu igenamigambi ry’umwaka wa 2021-2022

Nyuma yo kumenyeshwa aho ibitekerezo batanze ubushize bigeze bishyirwa mu bikorwa; abaturage ba Nyarusange bari ahaberaga uyu muhango, ndetse n'abo mu yindi Mirenge bari bakurikiye iyi gahunda kuri Radio HUGUKA; batanze ibitekerezo byinshi bitandukanye bifuza ko byazashyirwa mu igenamigambi rya 2021-2022.

Mu butumwa bwatanzwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezidante wa CCOAIB Mme MUTAKWASUKU Yvonne wari uhari, n'Umuyobozi Mukuru w'Igenamigambi n'ikurikiranabikorwa muri MINALOC Bwana NINGABIRE Bernard wakurikiraniye iki gikorwa kuri Radio HUGUKA; bose bibanze ku gushimira ubuyobozi bw'Akarere ku gikorwa cyiza bateguye cyo guha umwanya abaturage bakagira uruhare mu kugena ibibakorerwa, ndetse no kuri raporo nziza babahaye ku bitekerezo batanze ubushize.

Bashimiye na none abaturage, ku bitekerezo byiza batanze biganisha ku iterambere rusange ryabo n'Akarere by'umwihariko. Baboneraho kubasaba kuzagira uruhare mu ishyirwamubikorwa ry'ibitekerezo batanze ndetse no mu kubisigasira, kandi banabizeza ubufatanye buhoraho.

Asoza iki gikorwa, Umuyobozi w'Akarere yashimiye abaturage, Radio HUGUKA na CCOAIB ubufatanye badahwema kugaragaza mu iterambere ry'abaturage n'Akarere muri rusange, ndetse anizeza abaturage ko, ibitekerezo batanze hamwe n'ibyo bazakomeza gutanga mu Midugudu, byose bizahurizwa hamwe ku nzego zose, bikigwaho n'Inama Njyanama kuri buri rwego, akaba ari byo bishyirwa mu mihigo y'Akarere 2021-2022 nk'umusingi w'iterambere.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)