Hon. BAMPORIKI Edouard: U RWANDA URARUKORERA RUKAGUKAMIRA

Ibi Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'urubyiruko n'umuco Hon. BAMPORIKI Edouard yabivugiye mu Murenge wa Kibangu kuwa 04 Ukuboza 2020, mu muhango wo gutera inkunga imishinga y'amasibo 6 y'urubyiruko, yahize ayandi mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo ECOBRIGADE ukorera mu Mirenge ya Kibangu, Rongi na Nyabinoni.

Hon. BAMPORIKI Edouard n’umuyobozi w’Akarere batanga ibihembo

ECOBRIGADE ni umushinga ugamije guhanga imirimo mu rubyiruko binyuze mu kubungabunga ibidukikije, ukaba ushyirwa mu bikorwa ku nkunga ya Guverinoma y'u Rwanda, FONERWA, UNDP Rwanda na KOICA Rwanda.

Mu mwaka umwe ECOBRIGADE imaze itangiye mu Mirenge yavuzwe haruguru, imaze gutanga imirimo ku rubyiruko 1316 rwibumbiye mu masibo 15, rukaba rumaze kuzigama amafaranga 4,170,555 Frw azarufasha gushyira mu bikorwa imishinga yo kwiteza imbere.

Uyu muhango wo guhemba amasibo yahize ayandi wabanjirijwe n'umuganda wo gutera ibiti bivangwa n'imyaka mu materasi yakozwe n'urubyiruko muri uyu mushinga.

 

Ubutumwa bw’umuyobozi w'Akarere muri uyu muhango bwibanze ku kugaragariza Umunyamabanga wa Leta ishusho y'uko ibikorwa bya ECOBRIGADE bihagaze ndetse n'uburyo byahinduye imibereho y'urubyiruko rukoramo.

Mu ijambo nyamukuru ry’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Hon. BAMPORIKI Edouard; yasabye urubyiruko kwirinda ibibarangaza, imbuto bahawe n'Umukuru w'Igihugu bakayibyaza umusaruro; bityo nabo bakazaba ba mutangambuto. Yabijeje kandi ko bazakomeza kubakurikirana mu ishyirwamubikorwa ry'imishinga yabo. Yasoje abasaba gukotanira Igihugu kuko u Rwanda urukorera rukagukamira.

Hon. BAMPORIKI Edouard n’umuyobozi w’Akarere batanga ibihembo

Nyuma y'igikorwa cyo gutera inkunga amasibo y'urubyiruko rukora muri ECOBRIGADE kandi; Hon. BAMPORIKI Edouard yatangije ku mugaragaro gahunda yo gutaha ibyumba by'amashuri byubatswe guhera muri Nyakanga 2020.

Hon. BAMPORIKI Edouard atangiza ku mugaragaro gahunda yo gutaha ibyumba by'amashuri byubatswe guhera muri Nyakanga 2020

Iki gikorwa cyatangirijwe kuri E.S.Nyakabanda mu Murenge wa Kibangu, aho yabasabye kubyaza ibyumba by’amashuri byubatswe umusaruro, bakarerera Igihugu, ndetse bakarushaho kuzamura ireme ry'uburezi. Yanabasabye kwimakaza uburere mboneragihugu, kandi bagakomeza no kwirinda icyorezo cya Covid19.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)