HUYE: HASOJWE UMWIHERERO W’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA MUHANGA

Kuri uyu wa 06 Ukuboza 2020; mu cyumba cy'inama cya GALILEO Hotel yo mu Karere ka HUYE; Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana SHYAKA Théobald yasoje ku mugaragaro umwiherero Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga yarimazemo iminsi itatu (3) muri GALILEO Hotel yo mu Karere ka HUYE guhera kuwa 03/12/2020.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Bwana SHYAKA Théobald asoza umwiherero

Uyu mwiherero wafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice, aho yabashimiye ibyo bagezeho muri manda yabo iri kugana ku musozo, ndetse anabasaba gukomeza guteza imbere umuturage, ibikorwaremezo, kubyaza umusaruro ubuhinzi n'ubworozi bukorerwa mu Mirenge y'icyaro no gukomeza gufatanya n'abaturage mu gusigasira ibyagezweho

 

Muri uyu mwiherero; abagize Inama Njyanama y’Akarere basuzumiye hamwe ibikorwa by’ingenzi byaranze manda yabo y'imyaka 5 iri kugana ku musozo, ndetse banarebera hamwe icyo basigiye abaturage bahagarariye.

 

Baboneyeho kandi umwanya wo kwisuzuma ubwabo, bareba aho bagize imbaraga ndetse n’intege nke, hamwe n’ingamba zazatuma Inama Njyanama yo muri manda itaha yazakora neza kurushaho.

Asoza uyu mwiherero; Perezida w'Inama Njyanama yashimiye abajyanama ku musanzu batanze mu iterambere ry'abaturage n'Akarere muri rusange muri manda yabo iri kugana ku musozo, ndetse anaboneraho kubasaba gukomeza gufatanya n'abandi mu gusigasira ibyagezweho.

Abajyanama b’Akarere mu mwiherero

Imyanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero ikaba izatangazwa imaze kwemezwa n'urwego rubifitiye ububasha, akaba ari nabwo izatangira gushyirwa mu bikorwa.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)