ITSINDA RY’ABAGORE BO MURI ZAMBIA BARI MU RUZINDUKO MU RWANDA BASUYE AKARERE KA MUHANGA

Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2020; itsinda ry'abagore baturutse muri ZAMBIA bibumbiye muri "National Women In Politics Platform (NWIP)" basuye u Rwanda hagamijwe kurwigiraho uburyo rwabashije kubaka ubushobozi bw'abagore, rukanabinjiza muri Politiki no mu buyobozi ku nzego zose zifata ibyemezo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madamu MUKAGATANA Fortunéeaganiriza itsinda ryaturutse muri Zambia

Iri tsinda ryakiriwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madamu MUKAGATANA Fortunée, abagezaho ishusho rusange y'Akarere n'uruhare rw'abagore n'inzego zabo mu iterambere ryako n'Igihugu muri rusange.

Nyuma yo kugezwaho ikiganiro n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza; abagize iri tsinda babajije ibibazo bitandukanye, bahabwa ibisobanuro baranyurwa. Ibibazo babajije; byibanze cyane cyane ku buryo u Rwanda rwabashije kubaka ubushobozi bw'abagore, bakigirira ikizere bakinjira muri Politiki no mu nzego zifata ibyemezo, uruhare rw'abagore muri Politiki no mu buyobozi ndetse n’imiterere y'inzego z'abagore n'uburyo zishyirwaho.

Nyuma yo kuganira no kungurana ibitekerezo; abagize itsinda ryaturutse muri Zambia bashimiye by'umwihariko Ubuyobozi bw'Igihugu ku gaciro buha abagore, ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ku bunararibonye babasangije ku ruhare rw'abagore muri Politiki no mu nzego zifata ibyemezo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza yasoje ashimira abagize iri tsinda kuba mu Turere 30 barahisemo kuza i Muhanga, ndetse anababwira ko n'Akarere hari byinshi kabigiyeho. Yanabasabye gukomeza guharanira Iterambere ry'umugore mu nzego zose kurenza uko biri ubu.

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)