MUHANGA: GUVERINERI N’ITSINDA RY’ABAKOZI B’INTARA Y’AMAJYEPFO BAGENZUYE ISHYIRWAMUBIKORWA RY’IMIHIGO Y’AKARERE 2020-2021

Kuwa 26 Mutarama 2021; Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice n'itsinda ry’abakozi b’Intara yari ayoboye basuye Akarere ka Muhanga hagamijwe kureba aho imihigo y'Akarere 2020-2021 igeze ishyirwa mu bikorwa aho iri kweserezwa mu Mirenge itandukanye.

Imwe mu mihigo yasuwe mu Mirenge itandukanye harimo Umurenge, Akagari n'Imidugudu Ntangarugero, imihanda ya kaburimbo na ruhurura biri kubakwa, ibyumba by'amashuri, ubwiherero n'ibikoni byubatswe, amavuriro y'ibanze ari kubakwa, amazu yubakirwa abagenerwabikorwa ba FARG, icyemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, ibiraro biri kubakwa, ingo zahawe amashanyarazi ndetse n'izahawe amazi, amaterasi yikora n'ay'indinganire ari gukorwa, imishinga itandukanye y'iterambere, imihigo y'ubuhinzi n'ubworozi, iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid19 ndetse n'uburyo bwashyizweho bwo gufasha abantu ahahurira abantu benshi (amasoko, amashuri, inyubako za Leta,...)

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Jacqueline n’itsinda bari kumwe mu Murenge wa Kabacuzi

Nyuma yo gusura aho imihigo iherereye mu Mirenge itandukanye, no kureba aho igeze ishyirwa mu bikorwa hashingiwe kuri gahunda y'ishyirwamubikorwa ryayo; abagize amatsinda yose bahuriye hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere barebera hamwe ibyo babonye, ndetse banatanga inama zitandukanye zo kurushaho kuyihutisha hakurikijwe umwihariko wa buri muhigo.

By'umwihariko; Madamu Guverineri yashimiye ubuyobozi bw’Akarere aho bagejeje bashyira mu bikorwa imihigo y’Akarere, ndetse anaboneraho gusaba ubuyobozi bw'Akarere kurushaho kwita ku Murenge, Akagari n'Imidugudu Ntangarugero hitabwa kuri buri ngingo mu bigomba kuba bibigize, kongera imbaraga mu gucyemura burundu ibibazo bibangamira imibereho y'abaturage, kurushaho kumenyekanisha imihigo mu baturage n'akamaro kuyesa bizabagirira ndetse no gukomeza gukangurira abaturage muri rusange kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid19.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)