CYEZA : UMUYOBOZI W’AKARERE YASUYE AMAKOPERATIVE AHINGA IBIGORI

Kuwa 30 Mutarama 2021, Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yasuye aho amakoperative yahinze ibigori mu Murenge wa Cyeza hagamijwe kureba umusaruro uzahaboneka ndetse n'ubwanikiro buteganyijwe kugira ngo uzatunganywe neza.

Muri uyu Murenge yasuye ahantu hatandukanye hahingwa na Koperative TUZAMURANE, ndetse n’ahahingwa na Koperative KORA UBEHO CYEZA.

Umuyobozi w’Akarere aganira n’abayobozi b’Amakoperative

Nyuma yo gusura ahahinze ibigori; Umuyobozi w'Akarere yaganiriye n'ubuyobozi bwa Koperative zavuzwe haruguru, abashimira ko bahinze neza kuko umusaruro uzahaboneka ubwawo wivugira.

Yabasabye gufata ingamba no kwishakamo ibisubizo mu gutunganya neza umusaruro uzahaboneka, ndetse anaboneraho kubasaba kuba intangarugero mu kwitabira gahunda za Leta zose zigamije iterambere n'imibereho myiza y'abaturage nka EJOHEZA, MUSA ndetse no mu kubahiriza ingamba zashyizweho zo kurwanya no gukumira ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Koronavirusi.

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)