RADIO HUGUKA: UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA YASABYE URUBYIRUKO KUGERA IKIRENGE MU CY’INTWARI Z’IGIHUGU

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu uzizihizwa kuwa 01/02/2021; kuwa 28/01/2021 guhera saaa munani kugeza saa cyenda z’amanywa; Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yatanze ikiganiro kuri Radio Huguka ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: "Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu."

Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline muri Studio za Radio Huguka

Muri iki kiganiro; Umuyobozi w'Akarere yibanze ku mateka y’ubutwari mu Rwanda, ingero z’ibikorwa by'ubutwari byaranze Abanyarwanda, ndetse n’ubutwari nk'indangagaciro yibanze mu kubaka u Rwanda twifuza.