MUHANGA : HATASHYWE KU MUGARAGARO IKIRARO CYO MU KIRERE CYA KAR

Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021; Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent yayoboye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere cya Karama cyubatswe mu Murenge wa Muhanga ku bufatanye na Bridge to Prosperity muri gahunda isanzwe Akarere gafatanyamo na Bridge to Prosperity yo kubaka ibiraro byo mu kirere mu rwego rwo korohereza abaturage ubuhahirane bitewe n'imiterere y'Akarere ka Muhanga yiganjemo imisozi n'imigezi.

V/Mayor ushinzwe Iterambere ry’ubukungu afungura ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere cya Karama

Mu butumwa yahatangiye; Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu yavuze ko iki kiraro cyubatswe cyari gisanzwe kiri no mu mihigo y'Akarere; kikaba kizoroshya ubuhahirane hagati y'Utugari twa Nganzo na Kanyinya ndetse kinorohereze urugendo abanyeshuri biga ku Kigo cy’amashuri abanza cya Muhazi kuko 60% y'abahiga baturuka hakurya y'umugezi wa Muhazi.

Abanyeshuri bo kuri E.P.Muhazi bagiye mu kiruhuko cya saa sita nyuma y’itahwa ry’ikikiraro

Kuva ubu bufatanye butangiye muri 2018; hamaze kubakwa ibiraro byo mu kirere 12 mu Mirenge itandukanye, ndetse muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, hateganyijwemo kubakwa ibiraro 2 harimo n’icyatashywe uyu munsi cya Karama.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)