MUHANGA : UBUYOBOZI BWA REG N’AKARERE BASUYE UMUTURAGE WIYUBAKIYE URUGOMERO RW’AMASHANYARAZI MU MURENGE WA RONGI

Kuwa 04 Gashyantare 2021; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Leta gishinzwe ingufu (REG) Bwana RON Weiss aherekejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana KANYANGIRA Ignace basuye urugomero rw'amashanyarazi rwubatswe n'umuturage witwa BIZIMUNGU Claver mu Mudugudu wa Gifurwe, Akagari ka Karambo, mu Murenge wa Rongi hagamijwe kugenzura imikorere yarwo ndetse n’icyo bafasha uyu muturage mu kurwagura.

BIZIMUNGU Claver yabasobanuriye ko nyuma yo kubona ikibazo we n’abaturanyi be bafite cy’amashanyarazi no gukora urugendo rurerure bajya gushyira umuriro muri telefoni zabo; ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora urugomero rw’amashanyarazi akoresheje amazi amanuka mu mugezi witwa Gifurwe.

Yongeyeho ko rumaze imyaka ikabakaba 6 rucanira ingo ziri hagati ya 40 na 60 mu Mudugudu wa Gifurwe, akabaca amafaranga 1000 yo kugura ibikoresho by’ibanze mu gihe urugomero rugize ikibazo. Yanabagaragarije kandi imbogamizi ahura nazo mu gucanira abo baturage zirimo imashini akoresha n'insinga bitagezweho, biteza ikibazo cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi irimo inkuba.

Nyuma yo kubasobanurira imikorere y'uru rugomero, gusura zimwe mu ngo rucanira, ndetse na zimwe mu mbogamizi ahura nazo; abayobozi bamushimiye igikorwa cyiza yakoze cyo gucanira abaturage bacye b'i Gifurwe, bikaba bigaragaza inyota y'amashanyarazi bafite, bityo Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe ingufu (REG) cyemerera ubuyobozi bw’Akarere n'abaturage bari aho ko, mu mushinga wari usanzwe uhari wo gucanira ibikorwaremezo bibyara inyungu mu Murenge wa Rongi, bagiye no kongeramo ingo 300 zituriye uru rugomero kugira ngo zibone amashanyarazi mu gihe cya vuba bitarenze muri Kamena 2021.

AMWE MU MAFOTO Y’URUZINDUKO

Umuyobozi Mukuru wa REG Bwana RON Weiss, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana KANYANGIRA Ignace, BIZIMUNGU Claver n’Umuyobozi waREG/Ishami rya Muhanga

Umugezi wa gifurwe

Imashini BIZIMUNGU Claver yifashisha

BIZIMUNGU Claver wiyubakiye urugomero rw’amashanyarazi

Abayobozi basuye rumwe mu ngo zicanirwa n’uru rugomero

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)