MUHANGA : HATASHYWE KU MUGARAGARO IKIRARO CYO MU KIRERE GIFITE UBUREBURE BWA METERO 135

Uyu munsi; Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Bridges to Prosperity (B2P) bayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere cya Ngoma cyubatswe mu Murenge wa Muhanga ku bufatanye na Bridges to Prosperity.

Umuyobozi w’Akarere Mme KAYITARE Jacqueline n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri B2P bafungura ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere cya Ngoma

Iki kiraro kirekire kuruta ibindi mu byubatswe na Bridges to Prosperity mu Rwanda; gifite uburebure bwa metero 135. Iki kiraro ni igisubizo ku baturage basaga 4,000 kuko kizoroshya ubuhahirane hagati y'Utugari twa Nyamirama na Kanyinya.

Mu butumwa yahatangiye; Umuyobozi w'Akarere yavuze ko iki kiraro kiri no mu mihigo y’Akarere 2020-2021, ndetse kikaba ari icya 12 muri 26 biteganyijwe kubakwa muri gahunda isanzwe Akarere gafatanyamo na Bridges to Prosperity yo kubaka ibiraro byo mu kirere hagamijwe korohereza abaturage ubuhahirane.

Yakomeje ashimira Bridges to Prosperity ku bufatanye idahwema kugaragaza mu korohereza ubuhahirane abaturage ba Muhanga binyuze mu kubaka ibiraro byo mu kirere, ndetse anaboneraho gusaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga no kurinda iki kiraro nk'umutungo wabo kugira ngo kizarambe.

Iki kiraro cyuzuye gitwaye miliyoni 137Frw, aho muri izo 60% yatanzwe na Bridges to Prosperity naho 40% atangwa n’Akarere.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)