SHYOGWE : AHAZWI NKO KURI PINUSI HATASHYWE KU MUGARAGARO UBWIHERERO RUSANGE BUGEZWEHO BUZAFASHA ABAKORESHA UMUHANDA KIGALI-MUHANGA-HUYE

Kuwa 09 Werurwe 2021; Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline hamwe na MUGWANEZA Vincent de Paul ushinzwe iterambere y’icyaro mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) bayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ubwiherero rusange bugezweho bwubatswe ku bufatanye bw'Akarere na WASAC mu Murenge wa Shyogwe ahazwi nko kuri Pinusi hagamijwe kwimakaza umuco w'isuku n'isukura ndetse no kurengera ibidukikije, aho buzafasha by'umwihariko abagenzi bakoresha umuhanda Kigali-Muhanga-Huye.

Umuyobozi w'Akarere Mme KAYITARE Jacqueline hamwe na MUGWANEZA Vincent de Paul ushinzwe iterambere y’icyaro muri WASAC

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango; Umuyobozi w'Akarere yashimiye WASAC ubufatanye idahwema kugaragariza Akarere mu bikorwa bitandukanye byo kwimakaza umuco w'isuku n'isukura, asobanura ko ubu bwiherero rusange buzafasha mu kurengera ibidukikije kuko bugiye gukemura ku buryo burambye ikibazo cy'abaturage bakoresha umuhanda Kigali-Muhanga-Huye bajyaga bangiza ishyamba rya Pinusi rihari baryihagarikamo.

Yasoje ubutumwa bwe asaba WASAC gukomeza gufatanya n'Akarere no mu bindi bikorwa bitandukanye byimakaza isuku n'isukura birimo kubaka ikimoteri no gushyira ibikorwaremezo mu cyanya cyahariwe inganda hagamijwe kubungabunga igishanga cya Rugeramigozi.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)