MUHANGA : SONARWA YASHUMBUSHIJE ABOROZI BAPFUSHIJE INKA ZARI MU BWISHINGIZI

Kuwa 09 Werurwe 2021; Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent yitabiriye igikorwa cyakozwe nya SONARWA cyo gushumbusha aborozi barwaje inka zigapfa kandi bari barazishyishyize mu bwishingizi muri SONARWA.

Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Akagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye, ahashumbushijwe abaturage bo mu Mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe, Cyeza, Nyarusange na Nyabinoni bapfushije inka 8 n'Ingurube 1 bifite Agaciro ka 4,203,000 Frw.

V/Mayor ushinzwe ubukungu Bwana KAYIRANGA Innocent na Dr KUTESA Emmanuel wa SONARWA bashyikiriza Sheke aborozi

Mu ijambo rye; Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yavuze ko kugeza ubu Akarere ka Muhanga ariko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’amatungo ari mu bwishingizi, yongera kwibutsa abitabiriye iki gikorwa ibyiza byo gushyira amatungo mu bwishingizi, bityo anaboneraho kubasaba kurushaho kwitabira ubwishingizi bw'amatungo no gukora ubworozi bw'umwuga butanga umusaruro ndetse no kubishishikariza abaturanyi.

Yasabye kandi abafatanyabikorwa batandukanye gukomeza gufatanya n'Akarere mu bukangurambaga kugira ngo abagenerwabikorwa babo bajye mu bwishingizi bw'amatungo, bityo anaboneraho gusaba SONARWA kujya bishyura neza, kandi ku gihe kugira ngo aborozi bakomeze kuyigirira icyizere.

Kugeza ubu; amatungo ashyirwa mu bwishingizi ni inka zitanga umukamo, ingurube n’inkoko, kandi umworozi atanga 60% y’ubwishingizi, Leta ikamutangira 40% ku mwaka wose.

Muri iki gikorwa; SONARWA yari ihagarariwe na Dr KUTESA Emmanuel ushinzwe ubwishingizi bw'amatungo.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)