MUHANGA : ABAKURU B’IMIDUGUDU 331 IGIZE AKARERE, BAHAWE TELEFONE ZIGEZWEHO

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2021; Abakuru b'Imidugudu 331 igize Akarere ka Muhanga batangiye guhabwa Telefone zigezweho hagamijwe kuborohereza gutanga serivisi inoze, kwihutisha akazi no gutangira amakuru ku gihe.

Ku rwego rw’Akarere; iki gikorwa cyatangirijwe mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe; aho bifatanyije n’Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline

Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ashyikiriza Telefone Umukuru w’Umudugudu

Mu butumwa yagejeje ku Bakuru b'Imidugudu bitabiriye iki gikorwa mu Mirenge yombi; Umuyobozi w'Akarere yibanze ku kubashimira ku mirimo myiza bakorera Igihugu, ababwira ko Telefone bahawe zizabafasha kurushaho gukora akazi kabo neza.

Yaboneyeho kandi no kubashishikariza kuba inyangamugayo bakaba ba bandebereho, bagahoza umuturage ku isonga muri byose. Yabasabye kurushaho gukangurira abaturage kwitabira gahunda zitandukanye nka Ejo heza, ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa, n'izindi, kandi bakanabasobanurira neza uburyo izo gahunda zose ari inyungu kuri bo kuko zirimo Nkunganire ya Leta.

Abakuru b’Imidugudu itandukanye mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe twaganiriye, bavuze Telefone bahawe zigiye kubafasha kunoza akazi kuko hari igihe bahuraga n’ikibazo bagomba gutangaho amakuru, ariko ntibigire uburemere nk’uko bigiye kujya bigenda kuko bazajya baba bagaragaza n’amafoto.

Biteganyijwe ko Imirenge yose iraye idahaye Abakuru b’Imidugudu izi Telefone zigezweho, izabikora ku munsi w’ejo kuwa 19 Werurwe 2021.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)