RUGENDABALI: HATASHYWE CENTRE COMMUNAUTAIRE YUBATSWE KU BUFATANYE NA BUREAU SOCIAL DE DEVELOPPEMENT

Kuwa 17 Werurwe 2021; Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline hamwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bureau Social de Développement (BSD) Madamu MUTAKWASUKU Yvonne bifatanyije n’abaturage mu gutaha ku mugaragaro Centre communautaire yubatswe mu Murenge wa Rugendabali ku bufatanye bw'abaturage na BSD, izajya ifasha abagenerwabikorwa bayo mu bikorwa bitandukanye birimo kugaburira abanyeshuri babo amafunguro ya Saa sita, gusubiramo amasomo, kuhafatira ibikoresho, inama zabo ndetse n'ibindi bikorwa byose biri mu nyungu z'abaturage muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ashyikiriza umuturage inguzanyo yagenewe na BSD

Muri uyu muhango kandi; BSD yanahaye abagenerwabikorwa bayo 14 inguzanyo ingana n’amafaranga miliyoni ebyiri na magana atatu (2,300,000 Frw), ndetse inaha abandi 14 ingurube hamwe n'inkoko 90 ku miryango 9.

Mu ijambo rye; Umuyobozi w'Akarere yashimiye cyane BSD ku bikorwa bitandukanye idahwema gukora mu Karere ka Muhanga bigamije kuzamura imibereho y'abaturage; asaba abana kwiga neza bagatsinda, ndetse anaboneraho gusaba ababyeyi babo gushyigikira Centre no kuyibungabunga, gukoresha neza inguzanyo n’inkunga bahawe bakiteza imbere ndetse no gufasha abana gusubira mu masomo.

Umuyobozi w’Akarere yasoje asaba ababyeyi gukura amaboko mu mifuka, bagahera ku musingi bahawe bagakora bakiteza imbere ntibazatenguhe umufatanyabikorwa n'Igihugu muri rusange, ndetse anizeza BSD ubufatanye busesuye mu bikorwa byayo byose bigamije inyungu z'abaturage.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)