SERVISI ZITANGIRWA MU ISHAMI RY'IGENAMIGAMBI
Ishami ry’igenamigambi mu Karere ka Muhanga ni rimwe mu mashami y’ingenzi mu guteza imbere ibikorwa bisubiza imirongo migari y’igihugu, ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage.
Ishami ry'igenamigambi
Ishami ry’igenamigambi mu Karere ka Muhanga ni rimwe mu mashami y’ingenzi mu guteza imbere ibikorwa bisubiza imirongo migari y’igihugu, ibitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage.
Rikaba ritegurwa buri mwaka hagendewe ku mirongo migari itangwa na Minisiteri y’Igenamigambi, aho kuva mu kwezi kwa cumi buri mwaka , Hatangwa iyo mirongo migari izitabwaho muri icyo gikorwa.
Iki gikorwa kikaba ari nacyo nkingi ya mwamba mu gutegura ingengo y’imari n’imihigo bya buri mwaka.
Nk’uko mu nshingano z’Akarere ari ugushyira mu bikorwa gahunda na porogaramu za Leta, Buri mwaka hasuzumwa uko ibyo bikorwa byateganijwe byashyizwe mu bikorwa, binyuza mu gusuzuma imihigo, kandi buri mwaka hagategurwa raporo y’ibyakozwe ikoherezwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Gahunda yo gukurikirana no gusuzuma ibikorwa ikorwa buri gihembwe, aho itsinda ryo mu ishami ry’igenamigambi ritegura ibisabwa byose hanyuma hakaba gukurikirana ibikorwa n’imihigo ku nzego zegerejwe abaturage (Imirenge, Utugari, Imidugudu ndetse no mu masibo), Ibyagaragaye mu gihe cy’ikurikiranwa bigatangwaho amakuru yo gufasha inzego z’ibanze mu kubinoza.
Iki gikorwa gisozwa n’isuzuma ry’imihigo, aho Akarere gasuzuma izo nzego kagatanga amanota ku mirenge y’ibigomba kunozwa, ibishimwa ndetse n’ibigomba kwitabwaho. Muri iki gikorwa niho Imirenge nayo isaba Akarere ibyakwitabwaho ndetse n’ubuvugizi ku nzego zikuriye Akarere zo ku rwego rw’igihugu.
Igenamigambi ry’Akarere rifatwa nk’umutima w’Akarere kuko rihuza inzego zose zifatanya nako mu iterambere arizo: Abafatanyabikorwa mu iterambere”JADF”, Inzego z’umutekano, Abikorera, ibyiciro byihariye n’abaturage muri rusange. Umusanzu w’izi nzego zose ugaragarira mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’iterambere rirambye ry’Akarere (District Development Strategy:DDS), bikaba bikorwa buri mwaka harebwa uko ryasubije ingamba z’igihugu zigamije impinduka(National Strategy for Transformation: NST I).