ISHAMI RY’ITERAMBERE RY’IMIBEREHO MYIZA

Ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza( Social Development Unit), ni ishami rishinzwe kwita no kurengera abatishoboye b’ingeri zose mu rwego rwo kubavana mu bukene . Kugira ngo ibi bigerweho iri shami rishinzwe gushyira mu bikorwa zimwe muri Gahunda Leta zashyizeho zo kuvana abaturage mu bukene ( Social protection programs) zikurikira: FARG, VUP, UBUDEHE, GIRINKA

Ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza( Social Development Unit)

1. FARG

  • Kwita ku bacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 mu bijyane n’Uburezi, Amacumbi, inkunga y’ingoboka, ubuzima n’imishinga ibyara inyungu.

    NB. Kugira ngo umuntu afashwe agomba kubanza kwemezwa mu Inteko Rusange y’abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi 1994 y’Akagali hibandwa ku mategeko n’amabwiriza ya buri nkingi.

2 . VUP

  • Kwita ku batishoboye bose bari mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe;

    1. Umuryango udafite umuntu ntumwe ushoboye gukora uhabwa inkunga y’ingoboka ( Direct support)

    2. Umuryango ushoboye gukora uhabwa akazi k’imirimo y’amaboko ihemberwa ( Classic public works)

    3. Umuryango ufite birantega ( abana bari munsi y’imyaka 5, abafite ubumuga bukabije) bahabwa akazi k’imirimo y’amaboko yoroheje) E- public works;

    Abatishoboye bashoboye gukora bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bahabwa inguzanyo ziciriritse bishyura ku nyungu nkeya ( 2%) mu gihe cy’imyaka 2.

    Abafashwa bose bemezwa n’Inama Njyanama y’Umurenge hashingiwe ku bushobozi bunahari bwa buri mwaka

3.  UBUDEHE

  • Umushinga rusange umwe w’iterembere ufashwa kubona inkunga
  • Umuntu umwe utishoboye mu mudugudu aterwa inkunga mu mushinga uciriritse ubyara inyungu

4. GIRINKA

  • Gufasha imiryango ishoboye kubona ubwatsi n’ikiraro iri mu cyiciro cya 1 n’icya 2 kubona inka .
  • Abafashwa bemezwa na Komite yashyizweho kuva mu Mudugudu kugeza ku Karere.