Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABADIVENTISTE B’UMUNSI WA KARINDWI BATEGUYE UMUGANDA USOZA UKWEZI KWA NZERI

Ku itariki ya 27 Nzeri 2026, mu Karere ka Muhanga habaye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2026, wateguwe n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, ukaba wari ugamije gukomeza ibikorwa by’isuku n’isukura, kurwanya isuri n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga ibidukikije.

Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kibaga, Umurenge wa Rugendabali, aho abaturage bifatanyije na Hon. Depite Jean Claude MAZIMPAKA, ari kumwe na Visi Meya BIZIMANA Eric n’abandi bayobozi, mu gikorwa cyo gusibura imirwanyasuri ku buso bungana na hegitari 2.7.

Iki gikorwa cyabaye umwanya wo guhuza imbaraga z’abaturage n’iz’abayobozi mu bikorwa bigamije kurinda ubutaka isuri no kubungabunga ibidukikije, mu gihe hanashimangiwe uruhare rwa buri wese mu isuku n’isukura ndetse no mu bikorwa by’iterambere ry’umuryango.

Nyuma y’umuganda, abaturage bagejejweho ubutumwa butandukanye bugamije gukomeza kubafasha kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima, umutekano n’imibereho myiza y’imiryango yabo. Bashishikarijwe kwirinda ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kwimakaza isuku n’isukura, no kwishyura umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza wa 2026/2027.

Hanagarutswe ku ruhare rw’ababyeyi mu burere bw’abana no gukomeza kwita ku myitwarire y’urubyiruko, ndetse no ku gukomeza gukumira ibiza bishobora guterwa n’imvura y’umuhindo. Abaturage kandi basabwe kwita ku bageze mu za bukuru no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.

Mu rwego rwo gutegura ibikorwa by’ubuhinzi n’ibidukikije, abaturage bashishikarijwe kandi kwitegura itangira ry’igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2026/2027, kugira ngo ibikorwa byo kurengera ibidukikije no kubungabunga ubutaka bikomeze gushyirwamo imbaraga.

Muri uyu muganda kandi, abaturage bibukijwe akamaro ko kuzitabira amatora y’inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ateganyijwe, nk’umwanya wo gukomeza kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.

Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri wabaye umwanya wo gukomeza ubufatanye hagati y’abaturage, abayobozi n’abandi bafatanyabikorwa mu bikorwa bigamije kurengera ibidukikije, guteza imbere isuku n’isukura no kwimakaza imibereho myiza n’iterambere rirambye mu Karere ka Muhanga.