Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abanyeshuri basabwe gukorana umwete mu mwaka w’Amashuri wa 2026–2027

Ku itariki ya 7 Nzeri 2026, kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, mu Karere ka Muhanga hatangijwe umwaka w’Amashuri wa 2026–2027, aho abanyeshuri basabwe gukorana umwete, kwita ku masomo no kurangwa  n’imyitwarire myiza.

Ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu KAYITARE Jacqueline, yatangirije umwaka w’Amashuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi B, ruherereye mu Murenge wa Nyamabuye, mu gihe Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza, Bwana MUGABO Gilbert, yawutangirije muri GS Ste Etienne mu Murenge wa Shyogwe.

Mu butumwa bwatanzwe muri ibi bigo, abayobozi b’Akarere basabye abanyeshuri kurushaho kwita ku masomo, gukorana umwete no gukoresha neza igihe cyabo, birinda ibikorwa n’imyitwarire bishobora kubarangaza cyangwa kubatesha umurongo.

Basabwe kandi kugira imyitwarire myiza, kubaha abarezi n’ababyeyi, gukurikiza amabwiriza y’ibigo by’amashuri no kugira intego zibafasha gutegura ejo hazaza habo. Bashimangiye ko umwete, kwihangana no gukomeza kwiga ari bimwe mu by’ingenzi bifasha umunyeshuri kugera ku ntsinzi.

Abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe gukomeza kwita ku burere bw’abanyeshuri no gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi. Basabwe kandi gukurikirana abanyeshuri hafi, kubafasha gukemura imbogamizi bahura na zo mu myigire no guteza imbere imyigishirize itanga umusaruro.

Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko kuzamura ireme ry’uburezi n’igipimo cy’imitsindire bisaba ubufatanye hagati y’abanyeshuri, abarezi, ababyeyi, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi.

Umwaka w’Amashuri wa 2026–2027 ukaba utangijwe mu gihe hakomeje gushyirwa imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi, kurera abanyeshuri bafite indangagaciro nziza no kubafasha kugira ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha kwitegura neza ejo hazaza.