Abaturage barakangurirwa kwirinda ibiza bishobora guterwa n’imvura y’umuhindo
Ku itariki ya 16 Nzeri 2026, mu Tugari twose tw’Akarere ka Muhanga hateraniye inteko z’abaturage, aho abayobozi b’Akarere bagejeje ku baturage ubutumwa bugamije kubakangurira gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, guteza imbere imibereho myiza no kwitegura no gukumira ibiza bishobora guterwa n’imvura y’umuhindo.
Umuyobozi w’Akarere, Madamu KAYITARE Jacqueline, ari kumwe n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage bo mu Tugari twa Budende na Rukeri two mu Murenge wa Kiyumba, mu gihe Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Bizimana Eric, yifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza.

Mu butumwa bwatanzwe, abaturage bibukijwe ko igihe cy’imvura y’umuhindo gisaba buri wese kuba maso no gufata ingamba zo gukumira ibiza. Basabwe kwirinda ibikorwa bishobora guteza ibiza, gusukura inzira z’amazi, imiferege n’ahandi amazi anyura no kuzirika. 
Abaturage kandi baganirijwe ku gukomeza kwimakaza umutekano, birinda kandi batanga amakuru ku gihe ku bikorwa bishobora kuwuhungabanya. Bashishikarijwe kandi kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byakuwe ku isoko ryo mu Rwanda, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima no ku mibereho y’abaturage.
Mu rwego rwo guteza imbere uburere n’ahazaza h’urubyiruko, abaturage basabwe kwita ku myitwarire y’abana n’urubyiruko, kubakurikirana no kubafasha kugira imyitwarire myiza. Ababyeyi kandi bibukijwe ko bafite inshingano yo kujyana abana bose ku ishuri no kugira uruhare mu burezi bwabo, birinda ko hari umwana usigara inyuma.
banibukijwe uruhare rw’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, aho basabwe kwishyura uruhare rw’umubyeyi kugira ngo iyi gahunda ikomeze gufasha abana kwiga neza no kugira ubuzima bwiza.
Ku bijyanye n’isuku n’isukura, abaturage basabwe gukomeza kugira isuku aho batuye n’aho bakorera, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubungabunga isuku rusange. Hanagarutswe ku gukumira amakimbirane yo mu miryango, abaturage basabwa gukemura ibibazo hakiri kare, kuganira no kwitabaza inzego zibishinzwe igihe bibaye ngombwa.
Muri gahunda y’imibereho myiza , abaturage bashishikarijwe kwishyura Mituweli y’umwaka wa 2026–2027 kugira ngo buri muryango ubashe kubona serivisi z’ubuvuzi igihe bikenewe.
Abaturage kandi bakanguriwe gukora cyane, gukoresha neza amahirwe ahari no kwihangira imirimo ibateza imbere, hagamijwe kuzamura imibereho y’imiryango no kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere.
Mu myiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2027A, abaturage basabwe gutangira kwitegura hakiri kare, gutegura ubutaka no gukoresha neza inyongeramusaruro n’ubundi buryo bw’imihingire bubafasha kongera umusaruro.

Izi nteko z’abaturage zabaye umwanya wo kuganira ku ngingo zitandukanye zirebana n’imibereho n’iterambere ry’abaturage, aho abaturage bahawe umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo, ndetse banibutswa ko iterambere rirambye rishingira ku bufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi.