Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Hatowe Abajyanama 5 b’Abagore bazahagararira 30% mu Nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga

Ku itariki 17 Ugushyingo 2026, mu Cyumba cy'inama cya Gahogo Adventist Academy, habereye amatora y’Abajyanama 5 b’Abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga.

Mbere y’uko amatora aba, abakandida  bari batanze kandidatire bagejeje ku Nteko itora imigabo n’imigambi yabo, basobanura iby’ingenzi bazibandaho mu gihe bazaba batowe, ndetse n’uruhare biteguye kugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ubukungu n’imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga.

 

Nyuma yo kumva no gusuzuma imigabo n’imigambi y’abakandida, abagize Inteko itora bakoze igikorwa cyo gutora, buri wese ahitamo abakandida batanu mu bakandida bahataniraga izi nshingano.

Amatora yasojwe hatowe abakandida batanu bagize amajwi menshi, ari bo:

1️⃣   UMUGWANEZA Kamanzi Solange

2️⃣   MURINDAHABI Charline

3️⃣   MUHAYIMANA Chantal

4️⃣   KAYITESI Claudette

5️⃣    INGABIRE Marie Solange

Aba bagore batanu batowe bazahagararira 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, bakazagira uruhare mu gufata ibyemezo, kugena ibyerekezo by’iterambere ry’Akarere no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Akarere ka Muhanga gakomeje gushyigikira uruhare rw’abagore mu nzego z’imiyoborere, hagamijwe kubaka ubuyobozi bwumva ibyifuzo by’abaturage bose no kwihutisha iterambere rirambye ry’Akarere.