Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi arasaba urubyiruko rw’Afurika kwirinda ubukene.

Ku itariki ya 20 Kanama 2026, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu KAYITARE Jacqueline, n’abandi bayobozi, bifatanyije n’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika rwitabiriye ihuriro “East Africa Regional Fellowship Boys and Girls’ Brigade Officers Camp”, ryabereye mu Rwanda.

Iri huriro ryabereye muri EAR-Diyosezi ya Shyogwe, ryitabiriwe n’urubyiruko rugera kuri 350 rwaturutse mu bihugu bine, ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda na Ghana.

Mu butumwa yagejeje kuri uru rubyiruko, Minisitiri Utumatwishima yabasabye kwanga ubukene no gushyira imbere umurimo, abasaba gukoresha neza amahirwe bafite kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’umugabane w’Afurika.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko Abanyafurika muri rusange, ndetse n’abatuye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ari abantu bafite umuco wo kumenya Imana, kwakira agakiza no kwamamaza ubutumwa bwiza. Yagaragaje kandi ko Afurika ifite umutungo kamere n’amahirwe menshi, ariko ikomeje guhura n’ibibazo birimo ubukene, ibyaha, inda ziterwa abangavu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bibangamira iterambere ry’urubyiruko.

Yagize ati: “Inzoga zitujuje ubuziranenge ni twe tuzinywa, ibiyobyabwenge ni twe tubinywa, abakobwa bataruzuza imyaka 18 ni twe tubatera inda.”

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko iyi myitwarire idakwiye kujyana n’indangagaciro Abanyafurika bavuga ko bemera, cyane cyane ko ubutumwa bwiza bwageze muri Afurika ari na bwo bwageze mu bindi bice by’Isi, ariko ibindi bihugu bikaba byarateye imbere mu gihe Afurika ikomeje guhangana n’ubukene, ikibazo cy’ibiribwa, ubushobozi buke bwo kwishyurira abana amashuri n’ibindi bibazo by’imibereho.

Yabajije urubyiruko ati: “Kuki twebwe twakiriye ubutumwa bwiza, abandi bagatera imbere ariko tukaba tuguma mu bukene?”

Yakomeje avuga ko Imana yahaye buri muntu n’umugabane amahirwe n’umutungo bihagije, ariko ko uruhare rw’Abanyafurika ari ugukoresha neza ibyo bafite no kunoza ibyo bakora.

Yagize ati: “Imana yacu iha buri muntu wese ku isi nk’uko yabimugeneye, nta n’umwe yima. Gusa uruhare ni urwacu kunoza ibyo dukora, twohereza abana ku ishuri, tukabavuza, n’uvuye mu ishuri tugafatanya twese na Kiliziya kurimusubizamo, tukamagana abakoresha ibiyobyabwenge, kuko nta muntu wemera Imana unywa inzoga zitujuje ubuziranenge.”

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guhindura Afurika, rukirinda imyitwarire ibangamira iterambere, rugaharanira kwiga, gukora no gukoresha amahirwe ari muri Afurika, aho gutegereza ko iterambere rizanwa n’abandi.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Minisitiri Utumatwishima yashimiye abafatanyabikorwa ba Leta, barimo amadini n’Amatorero, uruhare bagira mu guhuza no gutoza urubyiruko, cyane cyane mu gihe cy’ibiruhuko, kugira ngo bakoreshe igihe cyabo mu bikorwa bibafitiye akamaro kandi bibategurira ejo hazaza heza.

Iri huriro ryagaragaje ko urubyiruko ari imbaraga z’iterambere rya Afurika, bityo ko kurutoza indangagaciro nziza, umurimo, kwigirira icyizere no gukoresha amahirwe ahari ari ingenzi mu rugamba rwo guhindura imibereho y’Abanyafurika no kurandura ubukene.