MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI ABATURAGE BAKANGURIWE KWIRINDA IBINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE
Ku itariki ya 26 Nzeri 2026, mu Midugudu yose igize Akarere ka Muhanga habaye Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, isuku n’isukura, gutunganya imihanda ndetse n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ku rwego rw’Akarere, Umuganda wabereye mu Mudugudu wa Musezero, Akagari ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe, aho abaturage bifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere, Madamu Kayitare Jacqueline, Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ndetse n’inzego z’umutekano, mu gusibura imirwanyasuri ku buso bungana na hegitari 8.5, mu rwego rwo gukumira isuri no kurinda ubutaka kwangirika.

Nyuma y’Umuganda, abaturage bagejejweho ubutumwa butandukanye bugamije kubashishikariza kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima, umutekano, imibereho myiza n’iterambere ry’imiryango yabo n’Akarere muri rusange.

Abaturage basabwe gukomeza kwirinda ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu. Bashishikarijwe kandi gutanga amakuru ku gihe ku bantu bakora cyangwa bacuruza ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, no kwirinda kubigura cyangwa kubikoresha.
Hanashimangiwe ko isuku n’isukura bikwiye kuba umuco wa buri munsi. Abaturage basabwe kwita ku isuku y’ingo n’aho batuye, gutunganya ibidukikije, gucunga neza imyanda, gusukura inzira z’amazi no gukomeza ibikorwa by’isuku rusange, kuko isuku igira uruhare rukomeye mu gukumira indwara no guteza imbere imibereho myiza.
Abaturage basabwe kandi kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2026/2027, kugira ngo buri muryango ubashe kubona serivisi z’ubuvuzi igihe bukenewe.
Ku bijyanye n’uburere bw’abana n’imyitwarire y’urubyiruko, ababyeyi basabwe kurushaho kugirana ibiganiro n’abana babo, kumenya ibibazo bahura na byo no kubafasha gukura bafite indangagaciro nziza. Urubyiruko na rwo rwashishikarijwe kugira imyitwarire iboneye, kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi bikorwa bishobora kubangamira ubuzima n’ahazaza harwo.
Abaturage basabwe kuzitabira amatora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ari imbere, bakoresha uburenganzira bwabo bwo gutora kandi bagakurikira amakuru ajyanye n’amatora kugira ngo bazayitabire mu bwisanzure, mu mutuzo no mu kubahiriza amategeko.
Ababyeyi basabwe kandi gutangiza abana babo mu ngo mbonezamikurire y’abana bato, aho ziboneka, no gukomeza kwita ku mikurire yabo kuva bakiri bato. Basabwe kubagaburira indyo yuzuye, kubaganiriza, kubatoza isuku no kubaha umwanya wo gukina no kwiga, kuko uburere n’imikurire myiza kuva mu bwana bigira uruhare mu kubaka umwana ushoboye kandi ufite ubuzima bwiza.
Kubera igihe cy’imvura y’umuhindo, abaturage basabwe gukomeza gufata ingamba zo gukumira ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi, birimo imyuzure, inkangu n’isuri. Bashishikarijwe gusukura imiyoboro n’inzira z’amazi, gufata neza imirwanyasuri, kwirinda ibikorwa bishobora kuziba inzira z’amazi no gutanga amakuru ku gihe ahagaragaye ahantu hashobora guteza ibiza.
Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, abaturage basabwe kwitegura itangira ry’igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba cya 2026/2027. Bashishikarijwe kugira uruhare mu gutera ibiti, kubyitaho no kubirinda nyuma yo kubitera, kugira ngo bigire uruhare mu kurwanya isuri, kubungabunga ubutaka no guteza imbere ibidukikije.
Abaturage kandi basobanuriwe akamaro ko kwitabira gahunda ya Byikorere, ibafasha gusaba serivisi zitandukanye za Leta banyuze ku rubuga Irembo. Bashishikarijwe gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi ziboneka kuri uru rubuga, bikabafasha kuzigama igihe n’amafaranga bakoreshaga mu ngendo zo gushaka serivisi.
Hanatanzwe ubutumwa bwo gukomeza kwita ku bageze mu zabukuru, kubaha no kubafasha mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane abafite intege nke cyangwa bakeneye ubufasha bwihariye. Abaturage kandi basabwe gukomeza kwimakaza umutekano, bafatanya n’inzego z’umutekano, batanga amakuru ku gihe kandi bakagira uruhare mu gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.