Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Muhanga: Gahunda y'Urubyiruko mu biruhuko Iteganyijwe Kugirira akamaro Abana bagera kubihumbi makumyabiri(20,000)

Ku itariki ya 24 Nyakanga 2026  Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi  ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga batangije ku mugaragaro gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko by’umwaka wa 2026. Uyu muhango wabereye mu Kigo cy’Urubyiruko cya Nyamabuye, witabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, Intumwa ya Minisiteri y’urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi Alice Kamasoni, urubyiruko ndetse n’abafatanyabikorwa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iravuga ngo: “Imyitwarire myiza, ubuzima bwiza”, igamije gufasha urubyiruko gukoresha neza igihe cy’ibiruhuko, kurushaho kubaka indangagaciro no kwirinda ibishobora kubangiriza ejo hazaza.

Mu ijambo rye Alice Kamasoni, intumwa ya Minisiteri y’Urubyiruko, yashimangiye ko ibiruhuko bidakwiye kuba igihe cyo kudakora cyangwa kujya mu ngeso mbi. Yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro iki gihe rwiyungura ubumenyi mu mateka y’u Rwanda, ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Yagaragaje ko urubyiruko rugomba no kwigishwa kwihangira imirimo kugira ngo ruzabashe kwigira no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Yakomeje avuga ko impano z’urubyiruko zikwiye gutezwa imbere binyuze mu mikino, ubuhanzi n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bifite intego. Yavuze ko iyo impano zitaweho zifasha urubyiruko kubona amahirwe y’akazi no kwiteza imbere. Yanenze ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe, asaba urubyiruko kubyirinda no guhitamo ubuzima bufite intego.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda igamije gutuma nta mwana urangiza ibiruhuko adafite ubumenyi bushya cyangwa uburere bwiza yungutse. Yatangaje ko gahunda izakorerwa kuri sites 65 zo mu Karere ka Muhanga, ikazitabirwa n’abana bagera ku 20,000 bafite hagati y’imyaka 10 na 20.

Yasobanuye ko abana bazajya bahurira hamwe ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu buri cyumweru. Muri iyo gahunda y'ibiruhuko bazigishwa amateka yaranze urwanda by'umwihariko genocide yakorewe abatutsi 1994,indangagaciro na kirazira, gukunda ishuri, isuku, kwihangira imirimo ijyanye n’imyaka yabo, ndetse banahabwe umwanya wo kugaragaza impano zabo mu mikino n’ubuhanzi. Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha kubaka urubyiruko rufite icyerekezo kandi rwiteguye kuba umusingi w’iterambere.

Kayitare Jacqueline yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya n’ababyeyi kugira ngo abana bose bitabire iyi gahunda. Yashimangiye ko uruhare rw’ababyeyi ari ingenzi kuko ari bo bakurikirana imyitwarire y’abana mu buzima bwa buri munsi.

Yavuze ko insanganyamatsiko ‘Imyitwarire myiza, ubuzima bwiza’ yibutsa urubyiruko ko ubuzima bwiza butangirira ku myanzuro myiza. Ubuyobozi bwagaragaje ko urubyiruko niruhitamo indangagaciro nziza, rukirinda ibiyobyabwenge, rugakunda umurimo n’ishuri, ruzagira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu gifite amahoro n’iterambere.

Kayitare Jacqueline yanashishikarije urubyiruko kutemera ababashuka mu bikorwa bibatesha agaciro cyangwa bibangiriza ubuzima, ahubwo bagaharanira kumenya indangagaciro na kirazira z'abanyarwanda n'imibanire igomba kubaranga hagati yabo  ndetse n'abakuze.

Iyi gahunda izakomeza mu gihe cyose cy’ibiruhuko ikazasozwa tariki ya 28 Kanama 2026. Biteganyijwe ko izasiga abana benshi bungutse ubumenyi, indangagaciro n’impano zizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi bakazabifashwamo n'abatoza babihuguriwe.

Uyu muhango ukaba waranzwe n'imyiyereko y'abana bakina karate, imbyino gakondo ndetse n'imbyino zigezweho.

Abitabiriye umuhango batangaje ko iyi gahunda ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga, kuko izabafasha gukoresha neza ibiruhuko no kwitegura ejo hazaza.