Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MUHANGA: HATANGIJWE IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2027A, ABAHINZI BASABWA GUHINGIRA KU GIHE NO KONGERA UMUSARURO

Ku itariki ya 25 Nzeri 2026, Umuyobozi w’Akarere, Madamu KAYITARE Jacqueline, ari kumwe n’Abafatanyabikorwa b’Akarere mu rwego rw’ubuhinzi ndetse n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Shyogwe mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2027A, haterwa imbuto y’ibigori mu Cyanya cy’Ubuhinzi cya Rugeramigozi II.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yashishikarije abahinzi guhingira ku gihe, guhinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi no gushyira imbaraga mu kongera umusaruro kuri Hegitari. Yabasabye gukoresha neza inyongeramusaruro zitangwa, bakazikoresha mu buryo bukwiye kandi bagakurikiza inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi, kugira ngo umusaruro wiyongere.

Yabashishikarije kandi gusimburanya neza ibihingwa, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’ubushobozi bw’ubutaka, kugabanya ibyonnyi n’indwara no gukomeza kongera umusaruro w’ubuhinzi mu gihe kirekire.

Madamu KAYITARE Jacqueline yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturage ko iterambere ry’umuryango ritashingira ku musaruro w’ubuhinzi gusa, ahubwo ko risaba no kwita ku buzima, isuku, umutekano n’uburere. Yasabye abaturage kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo no ku mibereho y’imiryango.

Yabashishikarije kandi kwimakaza isuku n’isukura mu ngo no mu baturage, no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano bafatanya n’inzego z’umutekano, batanga amakuru ku gihe kandi bakumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.

Ku bijyanye n’uburere bw’abana n’urubyiruko, Umuyobozi w’Akarere yasabye ababyeyi kurushaho kugira uruhare mu burere bw’abana babo, bakabaganiriza, bakabakurikirana kandi bakabafasha kugira imyitwarire iboneye. Yashishikarije kandi ababyeyi n’abarezi gufatanya mu kubaka urubyiruko rufite indangagaciro, rushoboye kandi rufite uruhare mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu.

Itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga cya 2027A mu Cyanya cy’Ubuhinzi cya Rugeramigozi II ryabaye umwanya wo kongera gukangurira abahinzi gutangira guhinga ku gihe, gukoresha neza ubutaka n’inyongeramusaruro no gushyira imbaraga mu kongera umusaruro, ari na ko abaturage bakomeza kwita ku buzima, isuku, umutekano n’uburere bw’abana n’urubyiruko.